Mu gihugu cya Mali bari gutora umukuru w’igihugu,amatora ari gusubiramo ayabaye mu kwezi kwa gatanu 2019 nyuma y’uko urukiko rw’itegekonshinga rutesheje agaciro ibyayavuyemo.
Kuva saa kumi n’ebyiri za mugitondo kugeza saa kumi n’ebyiri za nimugoroba ku isaha yo muri Malawi, abaturage baraba batora perezida w’igihugu.
Perezida Peter Mutharika niwe wari watangajwe ko yatsinze amatora yo mu kwezi kwa gatanu 2019 ku ntsinzi ntoya n’amajwi 38,5%.
Uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi rwaregeye urukiko ko aya matora yabayemo uburiganya.
Mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka nibwo abacamanza batangaje ko batesheje agaciro ibyavuye muri ayo matora,bategeka ko asubirwamo.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashyize hamwe bashyira imbere umukandida umwe uzahatana na Bwana Mutharika – uri kwiyamamariza manda ya kabiri.
Hari hashize amezi mu gihugu cya Malawi hari imyigaragambyo idasanzwe yamagana ubutegetsi bwa perezida Mutharika yanatumye uwari ukuriye komisiyo y’amatora muri icyo gihugu yegura.
Ubu hariho ikipe nshya ishinzwe amatora,ari nayo yateguye amatora y’uyu munsi.
Bwana Mutharika ahatanye n’umunyapolitiki Lazarus Chakwera, wahoze ari umuvugabutumwa, ubu wahuje abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Abanyamalawi biteze ko uzatsinda amatora azaba agomba guhagarika amacakubiri n’urugomo byaranze cyane umwaka ushize.
Ibibazo nka ruswa, ubukene n’ubushomeri ni ibindi nabyo ngo bizaba bireba cyane perezida uzatorwa.
MWIZERWA Ally