Muri Mali umutwe w’iterabwoba wagabye igitero mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024, cyibasira iki cya Gisirikare giherere mu karere ka Koulikouro, nko mu bilometero 200 mu Majyaruguru ya Bamako, yerekeza ku mupaka wa Mauritania.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe n’igisirikare cya Mali, ryemeje iby’iki gitero ariko ntibigeze batangaza umubare w’abahitanywe nacyo, ariko amakuru yatangajwe na RFI yemeza ko hapfuye abantu bagera kuri 30.
Abasirikare benshi ba Mali bakomeretse abandi baburirwa irengero, biturutse ku bwinshi bw’abagabye iki gitero kuko basaga 100.
Abagabye iki gitero basenye iki kigo cya gisirikare banasahura ibikoresho bya gisirikare birimo imodoka, intwaro, imyenda, ibyo batabashije gusahura basiga babitwitse.
Amakuru aturuka mu bandi bantu batandukanye barimo n’abaturage, ndetse no mu zindi nzego z’umutekano zitari iza girisikare, avuga ko hapfuye abasirikare bagera kuri 32.
Abatangabuhamya babonye abagabye iki gitero, bavuze ko abagize uyu mutwe wateye iki kigo bagenda mu modoka za gisirikare kandi ari benshi cyane, batwaye n’ibyo basahuye.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, ingabo za Mali zivuga ko zabyitwayemo neza, zisenya ibirindiro byinshi by’iyi mitwe y’iterabwobo nyuma y’iki gitero.
Umutwe w’Abajihadiste ba Jnim bafitanye isano na Al-Qaeda, bamaze kugaba ibitero byinshi muri ako gace ka Mali.
Mucunguzi Obed.
Rwandatribune.com