Igihugu cyo muburengerazuba bw’Afurika ubusanzwe kiyoborwa na Colonel Assimi Goïta,hongeye kugeragezwa Coup d’etat ubwo agatsiko k’abasirikari kageragezaga gushaka guhirika ubutegetsi nyamara bikaba pfubana.
Iki gikorwa cyo guhirika ubutegetsi cyageragejwe mu ijoro ryo kuwa 11 rishyira 12 Gicurasi 2022, cyari cyateguwe n’agatsiko k’abasirikari bakuru nabato bari bashyigikiwe n’igihugu cy’I Burayi.
Itangazo ryasohowe na Leta y’I Bamako rivuga ko agatsiko kagerageje guhirika ubutegetsi ,ubu bamaze gufatwa n’ubwo hari abakiri gushakishwa
Ikindi ni uko ubu abinjira n’abasohoka muri Bamako babanza gusakwa kugira ngo hatagira ubaca mu rihumye akagira icyo ahungabanya.
Iki gihugu cya Mali kiyobowe na Colonel Assimi Goïta, uyu nawe akaba yaragiye ku butegetsi ahiritse uwari Perezida Ibrahim Boubacar Keita.
Si ubwambere Col Assimi arusimbuka kuko iyinshuro ari iyakabiri ,dore ko yigeze kurusimbuka ubwo umuntu yashakaga kumuterera icyuma mu Musigiti w’i Bamako.
Umuhoza Yves