Leta iyobowe n’igisirikare cya Mali yahagaritse ibikorwa yose by’ihuriro ry’amashysks atavuga rumwe n’ubutegetsi ryitwa Synergie d’Action pour le Mali, rihuriyemo amashyaka 30 atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Mali.
Abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Mali, bavuze ko bafashe icyo cyemezo kubera ko iryo huriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ngo rishobora kugumura abaturage, ndatse bakanabangamira n’umutekano w’igihugu.
Ihuriro, Synergie d’Action pour le Mali, ryamaganye icyo cyemezo cya Leta cyo guhagarika ibikorwa byabo, mu murwa mu kuru w’igihugu Bamako. Iryo huriro ryavuze ko icyo cyemeze kinyuranyije n’amategeko harimo n’iriha umuntu wese uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo mu bwisanzure.
Iri huriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, Synergie d’Action pour le Mali, rwavutse mu kwezi kwa kabiri. Aho ridasiba kunenga abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Mali.
Aho rikomeje kwemerera abaturage b’igihugu cya Mali ko ariryo rifite muvuno watuma ikibazo cy’imitwe y’iterambwoba ishamikiye kuri Al-Qaeda n’intagondwa ziyitirira idini rya Isiramu kirangira burundu.
Ibikorwa by’iryo huriro bihagaritswe mu gihe umuryango w’abibumbye, ONU, uherutse gutangaza ko uhangayikishijwe bikomeye n’ihagarikwa ry’imiryango idaharanira inyungu za Politike muri Mali, harimo n’ishinzwe gutegura amatora abereye buri wese.
Rwandatribune.com