Nyuma y’uko hatangajwe umwanzuro wa Human Rights Watch kugihugu cya Mali ,aho bashinjaga abasirikari Mali kwica abaturage 71kuva muntangiriro z’ukuboza muri 2021.
Guverinoma ya Mali igiye guhagarika ibikorwa bya RFI na Televiziyo ya France 24 nyuma y’aho umubano w’iki gihugu n’u Bufaransa ibyo bitangazamakuru bikomokamo ujemo agatotsi.
Ibi binyamakuru birashinjwa gukwirakwiza ibihuha nyuma yo gutangaza ubutumwa bwa Human Rights Watch bushinja igisirikare kwica abaturage b’abasivile.
Igisirikare cyatangaje ko aya makuru y’ibihuha ari umupangu wateguwe hagamijwe guteza umwiryane no guca intege abaturage n’igisirikare cya Mali.
Icyakora iki gihugu ntikcyigeze ditangaza igihe bizashyirirwa mubikorwa.
UMUHOZA Yves