Ubudage bwasabye igihugu cya Mali guhagarika imikoranire n’umubano iki gihugu gifitanye n’u b’Uburusiya ariko ubutegetsi bw’inzibacyuho buyobowe na Colonel Asimi Goita bubitera utwatsi.
Ni nyuma y’urugendo madame Annalena Baerbock Misitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ubudage yagiriye mu gihugu cya Mali aho yagiranye ibiganiro na Perezida Assimi Goita ku kibazo cy’umutekano mucye uterwa n’abarwanyi baba Djihadiste, ihindagurika ry’ikirere, ibura ry’ibiribwa n’ibindi .
Kubirebana n’ikibazo cya Ukraine Minisitiri Baerbock yavuze ko igihugu cye kizacyura abasirikare babo bagera kuri 300 bari muri Mali mu butumwa bwa UETM ( Europian Union Training Mission) mu bikorwa byo gutoza abasirikare ba Mali no gufasha kino gisirikare kurwanya imitwe y’iterabwoba yugarije Amajyaruguru y’iki gihugu .
Ubudage busaba ko Letaya Mali yaba ihagaritse umubano n’imikoranire ifitanye n’Uburusiya kubera ibitero bya gisirikare Perezida Vladimir Putin yatangije muri Ukraine.
Ku rundi ruhande ariko Abdoulaye Diop, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mali yasubije mugenzi we ko Ubudage bugomba kubanza gutekereza kabiri mbere yo gufata ibyemezo .
Yakomeje avuga ko abategetsi ba Mali bagomba gukorana n’abafatanya bikorwa batandukanye harimo Ubudage,Uburusiya,Ubushinwa, Leta Zunze ubumwe z’Amerika n’abandi ku nyungu za Mali.
Yagize ati:” ntago mugomba kwitiranya ibintu. Mali ntaho ihuriye n’ibibazo birikubera muri Ukraine. Ibibazo bya Mali bireba Abanyamali, kandi turasaba ko abafatanyabikorwa bacu bose bubaha amahitamo ya Mali. Gucyura ingabo zanyu ziri muri Mali ntago byahagarika umubano mwiza dufitanye n’Uburusiya “
Yakomeje avugako Mali ifitanye umubano wihariye ndetse w’igihe kirerekire n’Uburusiya bityo ko utahagarikwa n’ikibazo kiri hagati ya Ukraine n’Uburusiya.
HATEGEKIMANA Claude