Umuryango uhuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba, Cedeao, wakuyeho ibihano wari wafatiye Mali nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Perezida Ibrahim Boubakar Keita.
Muri Kanama uyu mwaka nibwo agatsiko k’abasirikare kahiritse ku butegetsi Perezida Ibrahim Boubakar Keita.
Cedeao yahise ifatira ibihano Mali, icyo gihugu gihagarikwa mu nzego zose z’uwo muryango. Imipaka ya Mali yahise ifungwa ndetse igihugu kibuzwa gukorana na Banki y’uwo muryango.
Mu itangazo ryabonywe na AFP, Cedeao yakuriyeho ibihano Mali nyuma y’iminsi hashyizweho Leta y’inzibacyuho iyobowe na Perezida Bah Ndaw.
Bibaye kandi nyuma y’umunsi umwe Ndaw ashyizeho Guverinoma igizwe n’abaminisitiri 25 barimo bane b’abasirikare bagize uruhare rukomeye mu guhirika ubutegetsi muri iki gihugu.
Ntirandekura DORCAS