Kuri uyu wa kabiri tariki 20 Nyakanga 2021, mu gihugu cya Mali, abantu babiri, mu masaha y’igitondo bagerageje kwica Perezida w’inzibacyuho w’iki gihugu, Colonel Assimi Goïta, mu muhango wo kwizihiza umunsi wa ‘Eid al-Adha ku musigiti munini wa Bamako.
Ibi byabaye nyuma y’isengesho n’inyigisho ubwo ‘Imamu’ yari ayoboye abaje mu isengesho, hanze y’umusigiti bagiye kubaga intamba n’igitambo. AFP dukesha iyi nkuru yavuze ko n’ubwo hari abagerageje gutera icyuma perezida muri uyu muvundo, ariko batabigezeho kuko Goïta yahise avanwaho igitaraganya, abari bafite uwo mugambi bataramugeraho .
AFP, yabajije abashinzwe umutekano wa Perezida koko niba hari abari bagiye kwica Perezida bamuteye icyuma, barasubiza bati:’’Yego, nibyo rwose.’’
Abashinzwe umutekano wa Perezida kandi bahise baboneraho batangaza ko bahise batangira ipererezera ryimbitse, ku buryo hafashwe imwe mu bagerageje gusatira Perezida n’icyuma ku musigiti munini wa Bamako.
Minisitiri w’ububanyi bw’amatorero muri iki gihugu witwa Mamadou Kone, na we yahamije aya makuru avuga ko Perezida yari agiye kwicwa atewe icyuma. Yagize ati:’’ Umugabo yagerageje kwica perezida w’inzibacyuho n’icyuma ku musigiti munini wa Bamako, ariko yahise atahurwa atarakora iryo bara.’’
Mu gihugu cya Mali, hamaze kugeragezwa guhirika ubutegetsi bwa Perezida‘Cout t’etat ‘ ebyiri mu gihe kitageze ku mwaka; mu kwa Munani 2020 no mu kwa Gatanu 2021.
Colonel Goïta na Guverinoma ye nshya, biteganyijwe ko bazarangiza kuyobora inzibacyuho nyuma y’amatora ateganyijwe ku ya 27 Gashyantare 2022.
Umunsi wa Aïd al-Adha, Colonel Goïta yari agiye kwicirwaho, ni umuhango, aho Abayisilamu bazirikana uburyo Ibrahim yemeye gutanga umwana we Ismael nk’igitambo nk’uko yari yabisabwe n’Imana. Abishoboye bategekwa kubaga amatungo nk’intama, ihene n’inka nk’ibitambo bakagaburira abatishoboye kugira ngo na bo babone ifunguro.