Mamisa Faruda Sekukombo , utuye mu karere ka Rubavu , umurenge wa Gisenyi, akagali ka Kivumu , umudugudu wa Karisimbi, wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda na Nyakubahwa Perezida wa Repubuka ubwo yasuraga ako karere , avuga ko yambuwe amadorari 20,280 y’amanyamerika (Angana na 20,417,904 frw) n’abagabo babiri aribo Rugema Gad na Rugwizangoga ariko bishingiwe na Apotre Dr. Gitwaza umushumba wa Zion Temple.
Mamisa avuga ko ajya guha amafaranga aba bagabo Apotre Gitwaza yari ahari nk’umwishingizi mu gihe hakorwaga amasezerano y’iherekanwa ry’ayo mafaranga, ariko ko icyamutunguye ari uko yahamagajwe na Polisi n’urukiko ariko nyuma akagirwa umwere kandi ngo yari abyihishe inyuma ngo hakaba haciye imyaka 6 baramwambuye.
Avuga ko ubwo yatangaga ayo mafaranga Apotre Gitwaza we ubwe yari ahibereye nk’umwishingizi w’aba bagabo , ikindi ngo ni uko atangazwa no kubona bavuga ngo aba bagabo babiri ari abatekamutwe kandi ngo ari abakozi b’Imana muri Zion Temple.
Mamisa avuga ko Apotre Gitwaza yamwihakanye ko atamuzi imbere ya Polisi ubwo yahamagazwaga ngo yisobanure kandi usibye ngo n’ubwo bucuruzi bagiranye basanzwe baziranye mu muryango wabo kuko ngo ajya abasura n’iyo bagize ibirori akabitaha.
Mbere gato y’uko Mamisa agana inkiko Apotre Gitwaza ngo nawe yaje kumva ko ikibazo gikomeye kubera ko atari mu Rwanda , akoresha Pastor Emmanuel Mugeyo Kibinda ukorera kuri Zion Temple Kicukiro nk’umuhuza bashaka gukemura ikibazo nk’abavandimwe ariko bikananirana kubera kutumvika uko bagomba kumwishyura.
Ubwo ikinyamakuru Rwanda Tribune cyavuganaga na Pastor Kibinda , yavuze ko icyo kibazo yigeze kucyakira ariko atubwira ko atakibuka ingingo kuyindi ko azatubwira ibigikubiyemo amaze kukibuka neza
Uko ikibazo kimeze n’uko cyagiye gikurikiranwa mu Rukiko
Mu kwezi kwa 8 , umwaka wa 2015, uwitwa Rugema Gad, mwene Gakwaya na Mukakarisa , wavutse 1973, utuye mu mudugudu wa Intaho , akagali ka Ngoma, umurenge wa Kicukiro , akarere ka Kicukiro, afatanije na Rugwizangoga
Begereye Mamisa Faruda Sakukondo , bahuriye muri Zion Temple Kicukiro, bamwereka ko bakora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro , kubera ko ari umukongomanikazi akajya abarangira aho bajya kuyakura muri Congo (Kasayi) kuko ngo ari kavukire waho. Yabarangiye aho bayakura ; nyuma byaje kugeraho bamubwiye ko nawe azana amafaranga kugirango yinjire muri ubwo bucuruzi ko azabona inyungu. (https://chacc.co.uk)
Nyuma baje kumubwira ko babonye amabuye menshi ko ariko babuze amafaranga yo kuyagura, nibwo ngo yabahaye amafaranga y’amadorari angana na 20,280 , amaze kuyabaha bahise bamanuka bajya i Kigali uko ari batatu (3), Mamisa, Rugema Gad na Rugwizangoga bamubwira ko bagiye kuyagurisha i Kigali .
Mamisa avuga ko bageze aho bamubwira ko bagiye kuyaha umuzungu, babaye ngo nk’abinjira aho hantu hari umukiriya w’umuzungu bamusiga mu modoka bahita bamukwepa ababurira irengero kuva ubwo.
Mamisa yakomeje gushakisha kugeza ubwo abaguye gitumo Nyabugogo, nyuma y’ibyumweru 4 abahaye ayo mafaranga hari kuwa 09/08/2015, yahise yiyambaza inzego z’umutekano maze ngo babonye ko bibakomeranye bamusaba imbabazi , bamwandikira urupapuro ko bemera ko yabahaye amadorari 20,280 ($) ko bahise bamwishyura amadorari 2000($) ko andi 18280$ bazayamuha mu minsi 2.
Mamisa yongeye kubabura yitabaza Polisi , nyuma bafata uwitwa Rugema Gad ashyikirizwa ubushinjacyaha.
Igitera agahinda Mamisa ngo ni uko urukiko rwaciye urubanza ariko ibyo rwanzuye ntibishyirwe mu bikorwa
Mamisa Faruda yitabaje inkiko kuva ikibazo kigitangira
Mu ikiza ry’urubanza , rufite nimero ya dosiye RDP 00009/2018/TB/KGRMA , kuwa 25 /01 /2018; Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama ku cyemezo cy’ifungwa n’ivugurwa , rwemeje ko nta mpamvu zituma Rugema Gad akurikiranwa afunze by’agategenyo mu gihe cy’ukwezi kumwe .Icyo gihe Rwemeje ko akurikiranwa ari hanze , aho ngo byahaye icyuho uregwa gusibanganya ibimenyetso
Mu Rubanza RP00681/2018/TB/KICU
Urukiko rwemeje ko Rugema Gad ahamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, rumuha igihano cy’imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 3 , atayishura agakurwa mu mutungo we ku ngufu za Leta.
Urukiko rwategetse Rugema Gad gusubiza Mamisa Faruda amafaranga ibihumbi icyenda n’ijana na mirongo ine y’amadorari (9140 $) agakurwa mu mutungo we Ku ngufu za Leta.
Mamisa avuga ko urukiko rutashyize mu bikorwa imyanzuro akaba abona ko nta butabera yabonye .
Udahemuka Adolphe, Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ngo yatangiye gutera ubwoba Mamisa Faruda amusaba guceceka ikibazo cye.
Mamisa avuga ko Udahemuka Adolphe, Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, yatangiye kumutera ubwoba amusaba guceceka ikibazo cye aho yamwandikiye ubutumwa bugufi bumusaba gucece ikibazo cye nyuma y’uko amaze kumva ko yatangiye kukigeza ku baminisitiri. Akaba yishinganisha kuko afite impungenge ku mutekano we nyuma yo kwandikirwa ubutumwa bugufi.
Mu mubutumwa yamwandikiye yagize ati:”But what is up with you!!!Ufitanye kibazo ki na Minister ??? Ese ni ngombwa ko ubibwira buri wese ???”.
Nkundiye Eric
Mujye mureka gusebanya ubu kugira ngo ikibazo cyawe cyumvukane birasaba kukizanamo umukozi w’Imana?umugabo yishingira abandi bagabo gute?none se ko mbona abanyabyaha bahamwe n’ibyaha wakurikiyenye abanyabyaha base Apostle Dr Paul Gitwaza uramushakaho iki?just kuko abakwambuye mwahuriye muri Zion?ubu niwamburirwa muri Gare ya leta ikosa uzarishyira kuri His Excellency? Ibinyamakuru bya fake mbere yo gutangaza impuha abantu bavugwa muri iki kibazo Bose wabavugushije?
20,000$ kuri Apostle Paul Gitwaza?umwami mukorera azabahembe mu gusebanya uretse n’ayo yakube inshuro icumi