Abantu 23 baherutse guhabwa imbazi na Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo barekuwe, ukaba ari umuhango watangiriye muri Gereza ya Maniema kuri uyu wa 18 Nzeri 2021.
Uyu muhango mu ntara ya Maniema wayobowe n’Umushinjacyaha mukuru ku rwego rw’iyo ntara Kashama Ndi Tshenda Biteketa, wasobanuriye aba barekuwe ko ari ikimenyetso cy’uko Guverinoma iyibowe na Tshisekedi itanga n’imbabazi . Kashama yasabye aba barekuwe kutitiranya imbabazi bahawe n’umuco wo kudahana ahubwo abasobanurira ko imbabazi z’umukuru w’igihugu ziteganwa n’itegeko nshinga rya Repubulika.
Yagize ati” Aba barekuwe ntidukeye kongera kubumva mu bikorwa bihungabanya umutuzo w’abaturage cyangwa kubumva mu bindi byaha”
Aha muri Maniema harekuwe abanytu 23 biganjemo urubyiruko n’abagore. Mu kwezi kwa Kanama 2021 abandi bafungwa 51 bari bafungiwe muri gereza zitandukanye za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nabo barekuwe ku mbabazi z’umukuru w’igihugu, muri aba 51 hakaba harimo abagore 6.