Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yashyizeho Ambasaderi mushya witwa Marie-Helene Mathey Boo ugiye guhagararira Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri Amerika.
Nkuko byasobanuriwe ibitangazamakuru kumugoroba wo kuri uyu wa 11 Mutarama 2022 saa moya, umuvugizi wungirije w’umukuru w’igihugu Tina Salama yagaragaje ko uyu Marie Helene atari mushya mu buzima bwa politiki uko yabaye Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi muri 2001.
N’ubwo bavuga ko uyu mu Ambasaderi mushya ngo yaba adafite uburambe mubya Diporomasi , umwirondoro we ufite aho uhurira na Dipolomasi, kuko nkuko bigaragara ku rubuga rwe rwa LinkedIn, afite impamyabumenyi Ihanitse mu mategeko mpuzamahanga yakuye muri Université Libre de Bruxelles (ULB). Yabaye kandi umuyobozi mukuru wa Centre International des Civilizations Bantu (CICIBA) kuva 2005 kugeza 2010. Bivuze rero ko atari umushyitsi muri politiki.
UMUHOZA Yves