Mark Zuckerberg agiye kujyanwa mu nkiko na Elon Musk amushinja gufungura Urubuga rw’ikoraranabuhanga rushya rwitwa Threads akoresheje amabanga y’urubuga rwe rwa Twitter.
Uru rubuga rushya rwitwa ‘Threads’ rwagiye ku isoko ku wa Gatatu tariki ya 5 Nyakanga 2023, mu bihugu birenga ijana, ku ikubitiro abarenga miliyoni 50 bahise batangira kuyikoresha
Nyuma y’iminsi mike, uru rubuga rwa Threads rutangiye gukoreshwa, kuri ubu umunyamategeko wa Elon Musk yavuze ko bagiye kujyana mu nkiko iyi sosiyete ya Mark Zuckerberg kubera kubibira amabanga.
Elon Musk ashinja Zuckerberg kwinjira mu mabanga y’ubucuruzi ya Twitter no gutesha agaciro amahame agenga umutungo bwite mu by’ubwenge.
Uyu mugabo ashinja mugenzi we “kuba yarahaye akazi abantu bahoze bakora muri Twitter kandi bagifite amabanga yayo mu nzego zitandukanye cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi.”
Bivugwa ko mu gukora uru rubuga nkoranyambaga rwa ‘Threads’ hifashishijwe amabanga ya Twitter binyuze muri aba bakozi bayo yirukanye.
Umwuka mubi hagati ya Elon Musk na Mark Zuckerberg watangiye kuzamuka ubwo ikigo cy’uyu mugabo kizwi nka ‘Meta’ cyashyiraga ku isoko urubuga nkoranyambaga rwiswe ‘Threads’.
Mark Zuckerberg yavuze ko ‘Threads’ igiye guhangana ku isoko na Twitter, ashimangira ko “ayisebya ko isigaye ifite imikorere idahwitse”.
Mark Zuckerberg asanzwe afite imbuga nkoranyambaga za Facebook na Instagram,
.