Umunyapolitiki Martin Fayulu udacana uwaka n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi ku munsi w’Ejo kuwa Kabiri yasabye ko abadepite ba RD Congo bahembwa ibihumbi 21 by’amadorari buri kwezi bakwiye gufatwa nk’abiba igihugu amafaranga yose bahembwe bakayagarura mu sanduku ya Leta.
Depite Auguy Kalonji usanzwe ari mu bahagarariye ihuriro Union sacrée rya Perezida Tshisekedi yanze kuripfana kubyavuzwe na Fayulu maze nawe ahita amwibutsa ko abo asabira kwamburwa imishara harimo n’abadepite bo mu ihuriro Lamuka yashinze bityo bikaba nawe byamugiraho ingaruka.
Kalonja yagize ati:”Ko avuga ko twatangiye kuyabona muri Mutarama 2022, kuki uyu munsi aribwo yabitangaza? Niba avuga ukuri kandi , bigomba guhera ku badepite bagize ihuriro Lamuka kuko nabo ni bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko ashinja kwiba igihugu”
Mu ibaruwa Martin Fayulu yanditse kuwa 30 Kanama 2022, avuga ko abadepite b’igihugu cye bahembwa ibihumbi 21 by’amadorai ya Amerika ikintu asanga ari ubusahuzi ku gihugu.
Martin Fayulu avuga ko hejuruya 70% b’abaturage ba RD Congo babona byibura 2 ku munsi. Avuga ko umushahara wa Depite ukubye inshuro 15 uwa mwarimu wa Kaminuza, ugakuba inshuro 30 uwa Muganga ufite impamyabumenyi ihanitse.
Si ibyo gusa kandi kuko umushahara wa Depite muri RD Congo ukubye hafi kabiri uwa Senateri muri Kongere ya Amerika, ndetse ugakuba inshuri hafi 4 uw’umudepite mu nteko y’u Bufaransa.