Umunyapolitiki, Martin Fayulu, Perezida w’ishyaka Engagement pour la Citoyenneté et le développement (ECide), mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatanu ushize, itariki ya 18 Kamena 2021, yakoze igisa no kugaba igitero byeruye kuri Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kinshasa amwibutsa ko Abanyekongo batagikolonijwe.
Muri iki kiganiro Martin Fayulu yagize ati: “Niba hari Abanyaburengerazuba, cyane cyane Bwana Mike Hammer (Ambasaderi wa Amerika)utekereza ko ibyifuzo bye cyangwa inama yagiriye Bwana Tshisekedi, aribyo bizatsinda, niba Bwana Tshisekedi ari mu bukoloni bushya, twe ntiturimo”.
Uyu munyapolitiki ashimangira ko ari umuragwa w’ingengabitekerezo ya Patrice Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Congo nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo.net ivuga.
Ati: “Turi abaragwa ba Simon Kimbangu, Kasa-Vubu, Lumumba bavuze bati birangire. Amateka ya Congo azandikwa muri Congo ”.
Uyu wari umukandida ku mwanya wa perezida mu matora yo mu 2018 arahamagarira Abanyekongo kwitegura, anatanga umuburo ko ihuriro LAMUKA, ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, ritazemera uburiganya mu matora yo mu 2023.
Ati: “Ntabwo ari amatora ya Perezida wa Repubulika gusa ahubwo n’amatora yose. Abadepite bahari, ahanini bashyizweho …”.