Nyuma yuko Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano gakuriyeho ibihano Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku kugura intwaro, umunyapolitiki Martin Fayulu yishimiye iki cyemezo.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ukuboza 2022, aka kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro, kakomoreye Congo Kinshasa, ku gihano yari yafatiwe cyo kutemererwa kugura intwaro.
Abinyujije kuri Twitter ye, Martin Fayulu mu butumwa yashyizeho kuri uyu wa 20 Ukuboza 2022 yagize ati “Turishimira icyemezo cy’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinwe umutekano, ku bijyanye no kugura intwaro kwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Mu butumwa bwa Martin Fayulu yakomeje ashimira u Bufaransa bwashyigikiye ubukangurambaga bwo gukurirwaho iki cyemezo cyabuzaga RDC kugura intwaro ndetse n’Abanyekongo bashyizeho igitutu kugira ngo iki cyemezo gifatwe.
Martin Fayulu ni umwe mu banyapolitiki bakunze kugaragaza ko umutwe wa M23 uteje ikibazo kuri Congo, ndetse akaba yarinjiye no mu bandi bashinja u Rwanda gufasha uyu mutwe.
RWANDATRIBUNE.COM
Apuu, intwaro se bazazimaziki? Babanze bakore igisirikare babone ubugura intwaro.