Nyuma ya Moise katumbi ,Maritn Fayulu Umunyapolitikiti utavuga rumwe n’Ubutegetsi muri DRC, yakamejeje avuga ko DRC itagomba kwemera ko Ingabo za EAC arizo zigira Ubugenzuzi mu duce M23 igomba kuvamo.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ejo kuwa 30 Ukuboza 2022, Martin Fayulu yateye hejuru avuga ko kwemera ko Ingabo zihuriweho n’ibihugu bigize EAC arizo zigira Ubugenzuzi mu duce M23 igomba kuvamo, ari ishyano rikomeye kuko bisabanuye gutakaza ubwigenge n’ubusugire bwa DRC.
Kuri Martin Fayulu, Uduce M23 ivuyemo tugomba kugenzurwa na FARDC ndetse ko bativuza “Zone Tempo” mu gihugu cyabo .
Yagize ati:”Ntabwo tugomba kwemera ko Ingabo za EAC zigenzura uduce M23 igomba kuvamo. Ryaba ari ishyano kuri DRC kuko bisobanuye gutakaza ubwigenge n’ubusugire bwa DRC.niyo mpamvu tugomba kurushaho gucana ku maso no gukomeza kubotsa igitutu. Ntabwo dushaka Zone Tampo” imbere mu gihugu cyacu.”
Ibi, abitangaje nyuma yaho Moise Katumbi undi munyapolitiki utavuga rumwe n’Ubutegetsi akaba anahanganye bikomeye na Perezida Felix Tshisekedi muri iyi minsi, anenze igikorwa cyo kohereza ingabo za Sudan Y’epfo mu Burasirazuba bwa DRC.
Moise Katumbi yakomeje avuga ko badakenye ingabo za EAC kugirango zibacungire umutekano, ahubwo ko FARDC igomba kongererwa imbraga n’ubushobozi akaba ariyo ikora ako kazi.
Abanyapolitiki batavuga rumwe n’Ubutegetsi muri DRC , bakomeje kurwanya Ingabo zihuriwe n’ibihugu bigize EAC bavuga ko nta kindi cyazizanye mu Burasirazuba bw’igihugu cyabo , atari ugufasha Umutwe wa M23 gushyira mu bikorwa umugambi wa Balkanisation(Gucamo DRC ibice).
Ibi ariko, bikomeje guteza urujijo kuko icyemezo cy’uko ingabo za EAC arizo zimerewe kugenzura uduce M23 igomba kuvamo, gikubiye mu myanzuro yafatiwe mu biganiro bya Luanda ndetse DRC ikaba yarabyemeye ubwo yabishyiragaho umukono.
N’ubwo bimeze gutyo ariko , kugeza ubu ingabo za EAC nizo ziri kugenzura agace ka Kibumba kuva Umutwe wa M23 wakavamo k’ubushake kuwa 23 kuboza 2022 mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi.
Ejo kuwa 30 Ugushyingo 2022, ubwo Gen eff Nyagah ukuriye ingabo za Kenya ziri muri DRC yajyiye i Kinshasa aho yagiranye ibiganiro na Perezida Felix Tshisekedi .
Perezida Felix Tshisekedi ,yamuhay gasopo amubwira ko ko ingabo za EAC ziri mu Burasirazuba bwa DRC, zitagomba gukora ibyo zishakiye, ahubwo ko zigomba kujya zigendera ku mabwiriza ya FARDC.