Umunyapolitiki utavugarumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshiskekedi , Martin Fayulu avuga ko atumva neza ukuntu igihugu cye umudepite ahembwa neza kurusha abagize inteko ishinga amategeko z’ibihugu bikize nka Leta zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa.
Mu nyandiko Martin Fayulu yasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kamena 2022 yise” Ubutumwa ku Banyekongo kuri ruswa iri mu nteko ishinga amategeko”, Fayulu agaragaza ko umudepite mu nteko ishinga amategeko ya RDC”Assemblée Nationale “ ahembwa asaga 21,000 by’Amadorari ya Amerika(Arenga gato miliyoni 21 z’Amafaranga y’u Rwanda) buri kwezi.
Fayulu akomeza avuga ko biteye agahinda kubona ibikorwa by’iyezandoke bikomeje kumunga inzego nkuru za RDC,kuri we ngo ni ikimenyetso simusiga ko ruswa muri iki gihugu imaze kuba umuco, ari naho yahereye yandika ibaruwa asaba ko inteko ishinga amategeko yose yaseswa abayigize bose bakabura akazi.
Yagize ati:”Kuva muri Mutarama 2022, Umudepite mu nteko ishinga amategeko ya RDC 21,000 USD ku kwezi. Iki ni ikimenyetso cyo kurwego rwo hejuru kigaragaza ruswa mu nzego nkuru z’igihugu. Ndasaba ko abagize iyi nteko bose,uhereye ku bayiyobora kwegura, batabyemera bakeguzwa n’abaturage”
Umwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika yishyurwa 174.000 USD kuri buri Mwaka, bivuze ko mu kwezi ahembwa 14.500.
Umudepite wo mu Bufaransa ahembwa, Ama-Euro 5,679.71 buri Kwezi ni ukuvuga ko akabakaba miliyoni 6 mu Mafaranga y’u Rwanda.