Martin Fayulu umunyapolitiki utavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, yavuze ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DR Congo,gidaturuka ku mutwe wa M23 gusa, ahubwo ko hari indi mitwe yitwaje intwaro yazengereje Abaturage.
Bumwe mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter avuga ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo ,Martin Fayulu yatanze urugero “rw’umutwe wa CODECO ,uheruka kwica urwagashinyaguro abaturage bagera kuri 46 mu ijoro ryo kuwa 11 rishyira kuwa 12 Kamena 2023 mu gace ka Mahagi ho mu ntara ya Ituri.”
Martin Fayulu, yakomeje avuga ko “hari n’indi mitwe myinshi yitwaje intwaro , idasiba guhohotera no kwica Abaturage muri teritwai ya Masisi, Rutshuru Walikale n’ahandi muri Kivu y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo na Ituri.”
Yanenze cyane Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi na FARDC bakomeje kugira M23 urwitwazo ku ngingo irebana n’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo.
Martin Fayulu, avuga ko Ubutegetsi bwa Kinshasa, bwananiwe guhashya no kurandura imitwe yose yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa DR Congo ,yongeraho ko Ubuyobozi bwa Gisirikare bwasimbuye ubw’Abasivile mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, nta musaruro bwatanze kuva bwashyirwaho na Perezida Tshisekedi muri Gicurasi 2021 ,bityo ko bukwiye kuvaho mu maguru mashya.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com