Mu gihe hari hashize imisi ikipe y’igiguhu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda nkuru idafite umutoza, kuri uyu wambere hamaze kumenyekana amakuru y’uko MASHAMI Vincent yongeye kugirirwa icyizere cyo gutoza ikipe y’igihugu.
Amakuru ava mubunyamabanga bukuru bwa minisiteri y’umuco na siporo avuga ko uyu mutoza ariwe wahawe inkoni y’ubushumba mu rugendo rwo gushaka itike yo kwerekeza muri Qatar mu mwaka wa 2022.
Kwemeza umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda bije bikereweho gato nyuma y’aho amasezerano y’uyu munyarwanda wari usanzwe ayitoza arangiriye ariko ababifite mu nshingano bakaba batari bagafashe umwanzuro k’umutoza w’iyi kipe dore ko yari ahanganye n’abandi batoza bazwi hano mu Rwanda nka HARINGINGO Francis Christian ukomoka i Burundi, Stephen Constantine watoje ikipe ya Rayon Sport ndetse na Richard tardy wagejeje u Rwanda mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 i Mexico.
Uyu mutoza mushya agiye guhera ku mukino ikipe y’amajonjora y’ibanze ikipe y’igihugu amavubi izacakiranamo n’ikipe ya Seychelles mu mukino ubanza uzabera kuri People’s Stadium iri mu Mujyi wa Victoria, naho umukino wo kwishyura ukazaba ku tariki ya 10 Nzeri 2019 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Muri aya majonjora amakipe 14 azatsinda azahuzwa n’amakipe 26 yambere ukurikije urutonde rwa FIFA rw’ukwezi gushize kwa Nyakanga mu cyiciro gikurikiye kizaba kigizwe n’amatsinda, hakazavamo amakipe atanu ahagararira Afurika mu gikombe cy’isi.
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru yari imaze igihe itagira umutoza, ihawe Mashami Vincent wari usanzwe ayitoza guhera mu kwezi kwa Kamena 2018 aho yemejwe nk’umusimbura w’umudage Antoine HEY wirukanwe wari umaze kunanirwa kugeza u Rwanda mu gikombe cy’Afurika.
Kugera ubu ntiharatangazwa igihe n’intego zihariye uyu mutoza azafa afite ubwo azaba atoza iyi kipe kuko biteganijwe ko MINISPOC na FERWAFA batangaza ku mugaragaro inshingano z’uyu mutoza n’abo azafatanya nabo imirimo ye.
Twabibutsa ko mu majonjora y’igikombe cy’isi giheruka, u Rwanda rwasezerewe n’igihugu cya Libya mu kwezi kwa mwaka ushize ubwo iyi kipe yatsindwaga igitego kimwe ku busa i Kigali.
Mashami Vincent ni umutoza wa gatandatu w’umunyarwanda mu batoza 21 batoje ikipe y’igihugu Amavubi ariko ibyishimo ku bakunzi b’umupira w’amaguru bikanga bikarumba kubera umusaruro mucye. Mashami Vincent ni umwe mu batoza 11 bafite licence A ya CAF.
Yanditswe na HAKORIMANA Christian