Nyuma y’umunsi umwe abantu bitwaje intwaro muri Masisi mu gace ka Mweso bivuganye abantu babiri,muri aka gace habaye imyigaragambyo abaturage by’umwihariko urubyiruko biraye mu mihanda bamagana ubwo bwicanyi budasobanutse, ndetse bamwe bakeka ko hari aho bwaba buhuriye n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Iyi myigaragambyo yabere mu gace ka Mweso muri Gurupoma ya Bashali, yabyukijwe n’urupfu rw’aba bagabo bivugwa ko bapfuye bakurikiranye, ngo kuko nyuma yo guterwa n’aba bantu batazwi umwe yahise ahasiga ubuzima, mu gihe undi yapfuye bamujyanye kwa Muganga.
Uru rupfu bavuga ko ngo haba hari abashyigikiye inyeshyamba za M23 baba babyihishe inyuma, ngo kuko ibi byabaye nyuma y’uko Perezida Tshisekedi ahamagariye urubyiruko kwihuza n’ingabo za Leta FARDC, kugira ngo babafashe kurwanya inyeshyamba za M23.
Muri Gurupoma ya Bashali haturutse urubyiruko rugera kuri 800 bamaze kwiyandikisha kugira ngo bajye kurugamba kurwanya M23 imereye nabi ingabo za Leta muri iyi minsi.
Umuhoza Yves