Bamwe mu Banyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi b’i Masisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basanzwe ari aborozi b’Inka, bigaragambirije imbere y’ingabo z’Abarundi banenga kuba ntacyo zikora ku bwicanyi bukorerwa inka zabo, bukorwa n’abarimo FDLR.
Hamaze iminsi hagaragara ibikorwa by’urugombo bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Congo irangajwe imbere na FDLR ifatanyije na Nyatura n’umutwe ugereranywa n’izahoze ari Interahamwe wa Wazalendo.
Muri iki cyumweru hagaragaye amashusho ateye agahinda y’umutwe wa FDLR uri kurasa inka z’abanyekongo bo mu bwoko bw’abatutsi. Amashusho yateye benshi agahinda kasasanzwe.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023, i Masisi habereye imyigaragambyo yakozwe na bamwe mu Banyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, bagaragarije agahinda ingabo z’u Burundi ziri muri Congo mu butumwa bwa EAC, ko kuba ntacyo zikora kuri ibi bikorwa by’urugomo byo kwica inka zabo.
Aba Banyekongo bavuga ko umuntu ukwiciye Inka na we aba akwishe, umwe muri bo yagize ati “N’ubundi tuzapfa ko batumaze se, muzi ko ari mwe muzaturokora.”
Aba baturage bagaragaje agahinda kenshi ko kuba bamwe bakomeje kubura amatungo yabo yari asanzwe abatunze, bayakuraho ibyo bakenera mu buzima bwa buri munsi kandi akabaha amata, none ubu bakaba basigaye ari aboro kandi bari basanzwe ari abatunzi.
Igisirikare cya Uganda (UPDF) zemeje ko umutwe wa FDLR ariwo warashe inka 400 z’Abenyekongo b’Abatutsi muri Teritwari ya Rutshruru mu gace ka Kalengela na Tongo nkuko byatangajwe n’Umuvugizi wacyo, Brig Gen Felix Kulayigye.
RWANDATRIBUNE.COM
Abarundi se shahu nabahe ko nabo ari Imbonerakure zinterahamwe, wunvishe ukuntu Tshisekedi yanenze Ingabio za EAC except iz’Uburundi ngo nizo zikora neza?
nta cyiza abatutsi b’imasisi babatezeho ahubwo bazifatanya nabahutu binterahmawe kubica rwose., Imana ibasange kandi ibarengere.