Ibikorwa byo kwiva Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi birakomeje, nyamara amahanga agakomeza kubirebera ntacyo akora, ubu hagaragaye undi muturage wishwe atemwe, uwari umaze kumwica afite umuhoro n’imbunda.
Ibi bikorwa bya Jenoside iri gukorerwa Abatutsi bo muri Congo Kinshasa bimaze iminsi bivugwa ariko ubutegetsi bw’iki Gihugu bukabyirengagiza kuko bubishyigikiye.
Biterwa no kuba bimwe muri ibi bikorwa bya Jenoside bikorwa n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyangwa bigakorwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorana na cyo nka FDLR yanasize ikoze Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Umuryango utabariza Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatusti witwa RDC Genocide& Tutsiphobia, wongeye gutanga impuruza ugaragaza ko umutwe wa FDLR ndetse n’imitwe nka CODECO bakomeje gukora Jenoside.
Uyu muryango wagaragaje uyu murwanyi amaze kwica Umututsi, wagize uti “Aha ni i Masisi, afashe umuhoro n’imbunda icyarimwe mu ntoki, abarwanyi ba CODECO na FDLR bakomeje kwica Abasivile b’Abatutsi. Benshi muri bo bakomeje gutemeshwa imihoro, bagatwikwa, intego ngo ni ukurimbura Abatutsi bose ku ikarita ya Congo.”
Uyu muryango watanaje Umuryango w’Abibumbye kugira icyo ukora, uza wiyongera ku zindi mpuruza zikomeje gutangwa n’abarimo umutwe wa M23 urwanira uburenganzira bw’aba banyekongo.
RWANDATRIBUNE.COM
Abantu bakora ibi barazwi.Ninyungu zubiri inyuma zirazwi.ashatse yashaka undi mukino.kuko ubu abenshi bazi amayeri ye!