Amashusho y’Inka z’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi zatemaguriwe mu mugezi zirimo izapfuye n’izananiwe kugenda, mu gace ka Kzinga muri Masisi, yatumye benshi bibaza iherezo ry’ibikorwa byo guhohotera Abatutsi bo muri Congo Kinsasa.
Ni amashusho ateye agahinda, agaragaza inka zimwe zapfiriye mu mugenzi nyuma yo gutemwa, izindi zakomeretse zananiwe kuva muri uwo mugezi.
Ni amashusho yashyizwe kuri Twitter n’uwitwa Sugira Mireille ukunze kugaragaza ibikorwa by’ihohoterwa rikorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’abatutsi.
Aya mashusho yafashwe umwaka ushize wa 2021 ariko yongeye kugaragaza ubugome bukorerwa aba baturage bo muri Congo bwanatumye havuka umutwe wa M23 umaze iminsi urwana na FARDC kubera ibikorwa bibi bikorerwa aba baturage.
Muri aya mashusho yakozwemo inkuru, uwitwa Segipapa Ngabo nyiri izi nka zatemwe, avuga ko izi nka zatemwe n’igitero cyari kiyobowe n’abarimo Kobla uzwi muri FDLR.
Ngo bakimara kuzitema, baravuze ngo “Abatutsi basanzwe bashumbushanya none ngo nibamushumbushe.” Kandi ngo bavugaga ikinyarwanda.
Abatanze ibitekerezo kuri aya mashusho, bagaragaje agahinda kenshi, bavuga ko igihe kigeze ngo akarengane gakorerwa Abatutsi bo muri Congo gahagarare.
Uwitwa Mami yagize ati “Amagambo azageraho anshirane mbega abatindiiii mana usibye kuba bahombeje nyiri amatungo ariko se izo nka zo bazihoye iki koko aheeeee.”
Uwitwa Dvniels we ati “Bizatinda ark icyo barwanira bazakigeraho.” Naho uwitwa Iwacu Heza we ati “Umutima wanjye uri kuva amarazo, ibi bizageza ryari bizageza ryari koko?”
RWANDATRIBUNE.COM
Mwaramutse neza ?siniyumvisha impamvu babwirira #M23 ngo irambike irwaro.??niba koko irwanirire aba tutsi bo muri congo kugira babona kwishira bakiza bakaba bakomeje kugirirwa nabi baherahe basaba ko M23 yarambika intwaro! Ahubwo ntacyo kuvuga ntanicyo kwifuriza #M23 dufite uretse kubabwira ngo #Congz
Harye ubu imiryango mpuzamahanga itegereje iki kubona ko muri RDC harimo kuba cga hagiye kuba jenoside ku Batutsi? Kuko ubu ntabwo ari ubugizi bwa nabi busanzwe. Birashoboka ko banyiri izi nka nabo bishwe.
iyi si yuzuyemo ubugome n’uburyarya! ibaze uburyo isi yose iba yahagurukiye M23 igamije guhagarika ubu bwicanyi bukorerwa abantu, ariko ntiwakumva bavuga abakora ubu bugome bwo kwica abantu n’amatungo yabo! mbabwize ukuri burya koko “ak’imuna kaza imvura ihise, ubu” ubu abantu bakomeze bifate mapfubyi ngo kuko amahanga yahagurukiye abashaka guhagarika ubwicanyi? Jenocide mu Rwanda ni uku yatangiye kandi ayo mahanga nabwo yamaganaga APR. M 23 songa mbere urokore inzirakarengane
Ariko Abantu bashobora kuba batazi kuvuga cyangwa ntaho bafite bavugira cyangwa hatari uruvugiro! Nanjye ndibaza ari FARDC , FDLR n’ indi mitwe nk’iyo, ari na M23 umutwe w’íterabwoba n’abacinyi ni uwuhe? Inama nkuru ya M23 niterane yemeze ko FARDC n’ imitwe yayo ko ari imitwe y’abicanyi kandi y’iterabwoba, yica abaturage, ifata ku ngufu, gasahura igakora n’ibikorwa bibi byibasira inyoko muntu; maze isohore itangazo ribimenyesha amahanga kandi ko uzifatanya nabo azaba ahindutse nkabo, yaba MONUSCO, ingabo za EAC n’izindi.
Bishe ziriya nka nyuma yo kwica abashumba bazo na banyirazo n’abaturage.
INTAMBARA NI INTAMBARA. iT IS A WAR NO JOKING!!!! The region is in serious war not to JOK!!!!
Rwanda , Uganda,… Dukwiye kwitegura kuko iyi igomba kuba intambara byanze bikunze, kuko uzatsindwa ntazishyurwa ibye(abantu, ibintu, uburenganzira bwe….) kandi azakurikiranwa n’URUKIKO MPUZAMAHANGA!!!!!!
Exactky. Rwaniro we, FARDC ntabwo ari igisirikare ahubwo n’umutwe witera bwoba. Ejo bundi aha Radio na TV1 byanenze Diplomasi ya M23 kandi mbona nange diplomasi ya M23 iri hasi cyane. Ubugizi bwa nabi buri muri RDC cyane kubavuga ikinyarwanda bumeshwa nde? Twumva ngo M23 yafashe ibice runaka, aho ni kurugamba gusa. Struggle ntabwo ari urugamba kuri frontline gusa. Hagomba kubaho na diplomasi na lobbying byose hamwe bigatuma impamvu yo gufata intwaro yumvikana.M23 igomba kuba ifite itsinda ry’abantu bazi itangazamakuru n’ikoranabuhanga bahora bohereza update z’ubugizi bwa nabi bubera hariya mu mahanga cyane mu bihugu bikomeye n’imiryango mpuzamahanga no kumbuga nkoranya mbaga nka za Twitter n’izindi. Kandi bikaba buri uko habonetse cga habaye ubugizi bwa nabi. Kuki kugeza ubu M23 itaragira Radio? Birababaje kuba abantu muri RDC barimo gukorerwa jenoside ariko akaba nta makuru ajya hanze!. Ubu buhemu bwakorewe izi nka n’ikimenyetso simusiga. Ruto, Kenyatta, Ndayishimiye nabandi bakabaye kuba bafite aya makuru naya mafoto kuri computer zabo. Ibi rwose birakabje.