Bamwe mu bacuruzi b’amabuye y’agaciro bavuye iBujumbura barashinjwa n’abaturage bo mu Rubaya ko babaha amabuye y’agaciro ntibabishyure.
Isoko ya Rwandatribune iri mu gace ka Kibabi ivuga ko abaturage barambiwe ubujura bw’abacuruzi bava mu Burundi bajya baza kurangura amabuye y’agaciro muri ako gace ,ntibishyure ibyo bafashe ,uyu mutangabuhamya avuga ko muri ako gace kuva aho Ingabo za Leta y’uBurundi ziziye gufasha iza FARDC kurwanya M23,zazanye n’abacuruzi biyita ko baje kurangura amabuye ya Kolta,Litiyumu,Gasegereti na Woluframu.
Akomeza avuga ko abo bacuruzi kandi baje bazanye n’imbonerakure zigizwe n’urubyiruko rubarizwa mw’ishyaka riri k’ubutegetsi CNDD/FDD,aho izo mbonerakure zahise nazo zigabiza amasimu(imyobo icukurwamo amabuye y’agaciro),ubu iki kinombe kikaba kibarizwamo abarenga 150,umutangabuhamya twahaye izina rya Bunane k’ubwumutekano we yabwiye Rwandatribune ko ubusanzwe muri iki kinombe abaranguzi bavaga mu mujyi wa Goma basa n’aho bakumiriwe ahubwo abava mu Burundi aribo bahawe ijambo.
Ati:Abacuruzi bava iBurundi kandi bahawe uruhushya na Wazalendo rwo kuba bashobora guhabwa ideni n’abacukuzi b’amabuye(Abacimbyi) bakabishyura nyuma,ariko byaje kurangira abo bacuruzi bava iBurundi batwaye amabuye ariko ntibagaruke kwishyura.
Uyu Mutangabuhanya avuga ko usibye abo Barundi b’imbonerakure bari mu Kinombe cya Rubaya harimo n’aboherejwe n’imitwe ya FDLR,CNRD-FLN igice kiyobowe na Col.Musira ndetse n’abandi bakora ku ruhande rwa Wazalendo,aha rero uyu mutangabuhamya akaba avuga ko birirwa mu kavuyo batazi igihe kazarangirira,aha bakaba bifuza byibuze ko umutwe wa M23 waza ukigarurira iki kinombe byibuze ao kavuyo k’abarundi b’Imbonerakure kagacika.
Uwineza Adeline