amakuru dukesha Ubuyobozi bwa Sosiyete sivile mu gace ka Masisi,yemeje ko ibitero by’indege zo mu bwoko bwa Suhkoi byibasiye ibirindiro bya M23 biri mu ku misozi ya Lukarara na Kamatale ho muri Teritwari ya Masisi ndetse no munkengero za Mushaki.
Umunyamakuru Michel Michombero Batubenga umwe mu banyamakuru begamiye kuri Leta ya Congo-Kinshasa abicishije ku rukuta rwe rwa twitter nawe yemeje aya makuru.
Umwe mu basilikare bo ku rwego rwa Ofisiye ukorera muri Operasiyo Sokola II utashatse ko amazina ye atangazwa,yahamirije aya Rwandatribune aya makuru .
Umwe mu basilikare bakomeye bo ku ruhande rwa M23 yabwiye isoko ya Rwandatribune iri Kichanga ko ibi bitero by’indege nta kintu byangije.
Mukamuhire Charlotte
Rwandatribune.com