Biravugwa ko abarwanyi ba M23 aribo barikugenzura ikinombe gikomeye cya Rubaya ,nyuma yo gutsindwa kw’ingabo z’uBurundi,Wazalendo na FDLR
Isoko ya Rwandatribune iri mu gace Kichanga ivuga ko imirwano ikomeye ihanganishije umutwe wa M23 n’ingabo z’uBurundi zifatanyije na FDLR hamwe na Wazalendo mu gace ka Rubaya kabarizwa muri Gurupoma ya Mufunyi Matanda,Tritwari ya Masisi.
Abatangabuhamya bavuga ko imirwano yatangiye saa kumi za mu gitondo,aho impande zombi zihanganye zikomeje kwitana bamwana kuwaba wasoje imirwano,abicishije ku rukuta rwa twitter Visi Perezida wa AFC/M23 Betrand Bisimwa yavuze ko ingabo za Leta FARDC n’abafatanyabikorwa bazo aribo FDNB,FDLR na Wazalendo aribo batangije imirwano,ariko umwe mu basilikare b’urwego rw’ubutasi bwa Congo DEMIAP utashimye ko amazina ye atanganzwa ,yabwiye Rwandatribune ko ari umutwe wa M23 watangije imirwano.
Amakuru Rwandatribune yamenye nuko ingabo za Leta FARDC,Wazalendo n’ingabo z’uBurundi bari bafite umugambi wo kwagura ibirindiro kugirango babashye gufungura imihanda igaburira Umujyi wa Goma,ikindi kandi nuko ikinombe cya Rubaya cyari kimaze iminsi kirimo akajagari gaterwa n’abacuruzi b’amabuye y’agaciro bavuye iBurundi nabyo bikaba byari bimaze guteza umwuka mubi mu baturage,mu gihe umutwe wa M23 wakwigarurira ubugenzuzi bwose bw’ako gace ni inkuru nziza ku baturage ba Masisi kuko bari bamaze igihe basaba M23 kubacungura.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune