Mastercard Faundation k’ubufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB batanze ibihembo bya Mudasobwa ku banyeshuri 895 batsinze neza mu cyiciro gisoza amashuri yisumbuye .
Ni ibihembo byatangiwe mu mujyi wa kigali no mutundi turere, bikaba bigamije gushishikariza abana kwiga bashyizeho umwete.
Ibi bihembo kandi byatanzwe kuri uyu wa 25 Mutarama 2024, muri gahunda y’umushinga w’imyaka itanu wa IEE wiswe ‘Teaching Assistantships Project (TAP) ubu ugeze mu mwaka wawo wa gatatu ushyirwa mu bikorwa, mu guteza imbere uburezi mu Rwanda aho abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bagatsinda ku kigero cyo hejuru, bahabwa ubumenyi bubashishikariza kujya mu bwarimu.
Abagera kuri 70% mu bahembwe izo mudasobwa ni abakobwa, mu gihe 30% ari abahungu, ndetse 70% by’abazihawe bose baba abatsinze mu bijyanye n’Imibare na siyansi.
Muri uwo mushinga ‘TAP’ hatoranywa abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye batsinze ku manota yo hejuru biganjemo abatsinze 100%, bagahabwa amahugurwa abahesha kuba batangira kuba abungiriza mu kwigisha, ndetse bagahabwa n’ibigo bungirizamo abarimu mu kwimenyereza uwo mwuga no kuwukundishwa.
Ni nabwo buri wese muri bo ahita ahabwa mudasobwa imufasha muri urwo rugendo, ndetse akagenerwa ibihumbi 50 Frw buri kwezi yifashisha mu rugendo ajya anava ku kigo cy’amashuri atangiraho ubwunganizi mu bwarimu.
Umunyeshuri utoranywa muri uyu mushinga aba afatwa nk’abandi bakozi b’ikigo akoreraho akanahabwa amafunguro ya Saa Sita, ndetse abatoranyijwe bakaba bahabwa aho bakorera hafi y’iwabo ku buryo ari ho bataha ntibagorwe n’ubuzima.
IEE kandi ifitanye imikoranire na Kaminuza y’u Rwanda (UR), ku buryo abasoza izo nshingano zo kuba abungiriza mu bwarimu iyo babikunze, bahita boherezwa kwiga muri UR mu Ishami ry’Uburezi kugira ngo bajye kwiga amasomo abategurira kuba abarimu babikunda, ku buryo nibanahabwa akazi nyuma yo kwiga bazabikora kinyamwuga.
Umuyobozi wa IEE mu Rwanda, Murenzi Emmanuel, yasobanuye ko uyu mushinga ujya gutekerezwaho hari hagambiriwe gutegura abarimu b’abanyamwuga mu guteza imbere uburezi bufite ireme mu Rwanda, hanongerwa umubare w’abo rufite.
Ati ‘‘Intego nyamukuru ni ugufata abana bakirangiza amashuri y’uwa gatandatu tukabakundisha umwuga w’uburezi. Kuko ni abana b’abahanga, kandi kugira ngo tugire uburezi bufite ireme ni uko tugomba kuba dufite abarimu b’abanyamwuga.’’
Igabineza Salvatrice ni umukobwa w’imyaka 19 uri mu bagenerwabikorwa b’umushinga TAP uri mu banahawe mudasobwa. Yatsinze ku manota 60/60 mu mashuri yisumbuye, mu Ubugenge, Ubutabire na siyansi yiga ku binyabuzima (PCB).
Avuga ko kuba yarahawe amahirwe mu mushinga TAP byamukundishije ubwarimu kuko anabona amahirwe yo kwigisha bagenzi be, ibituma yumva yaragize inyota yo gukora uwo mwuga agasangiza abandi ubumenyi afite bwa siyansi.
Ati ‘‘Uyu mushinga wa IEE wanteye kugira ishyaka cyane, kubera ko ntabwo numvaga ko nshobora kujya imbere y’abanyeshuri mu ishuri ryose ngo mpagarare imbere ngo ngiye kuvuga. […] inama nagira abandi, ntibumve ko kujya mu burezi ari uko uzaba ugiye guciririka.’’
‘‘Uburezi ni ikintu kinini cyagutse, ni ikintu ushibora gukora ugafatanya n’ibindi byinshi kandi byose bigufasha kwiteza imbere ku giti cyawe ndetse n’igihugu cyawe muri rusange.’’
Ibi kandi abihuriyeho na Aloys Bukuru na we watsinze ibizamini bya leta ku manota 60/60 mu Ndimi n’Ubuvanganzo, aho asobanura ko umushinga TAP wa IEE wamukundishije ubwarimu kurushaho, kuko yahawe amahirwe yo kugerageza icyo ashoboye agasobanukirwa neza ko ari wo mwuga mwiza kuri we.
Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu cyita ku burezi (REB) ushinzwe abarimu, Léon Mugenzi, yavuze ko umushinga TAP waje mu gihe u Rwanda ruwukeneye, kuko hari igihe rwigeze kugeramo rugira icyuho cy’abarimu hagahabwa akazi n’abadakunda uwo mwuga.
Ati ‘‘Buriya tugize amahirwe tukabona abanyeshuri benshi barangiza, tukabona ababanza kugira ngo binjire mu burezi barebe ikirimo, noneho ubikunze akaba ari we ubikomeza, twajya tubona abarimu beza cyane.’’
Umushinga TAP wa IEE uzarangira mu 2026. Biteganyijwe ko uzasozwa hamaze guhugurwa abanyeshuri 3000, bagakundishwa ubwarimu, ababugiyemo bakaba babukora kinyamwuga dore ko hatorwanywa abatsinda ku manota yo hejuru, bategurirwa kuzavamo abarimu u Rwanda rwifuza.
Abanyeshuri 895 bahawe mudasobwa, bamaze ibyumweru bibiri batangiye gukora ubwunganizi mu bwarimu mu bigo 116 byo hirya no hino mu gihugu, ndetse bakaba bafite ababakurikirana mu buryo bw’umwihariko barimo abarimu 116 bo ku bigo bakoreraho.
Muri Kamena 2023, abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bagera kuri 1090 nibo bari bamaze guhabwa ubumenyi bubashishikariza kujya mu bwarimu, aho abarenga 156 bo bari bamaze kujya kwiga uburezi muri kaminuza.