Perezida Yoweri Museveni akaba n’umukandida perezida wa NRM yasebeje abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bamusaba kuva ku butegetsi, avuga ko bananiwe kumutsinda mu matora .
Mu nama yamuhuje n’abayobozi b’ishyaka NRM mu turere twa Rukungiri na Kanungu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, Museveni yavuze ko atumva impamvu Dr.Kizza Besigye ,Lt.Gen. Henry Tumukunde Maj.Gen.Mugisha Muntu n’abandi batavugarumwe n’ubutegetsi bahora bamusaba kuva ku butegetsi mu gihe bananiwe kumutsinda mu matora anyuze mu mucyo.
Yagize ati: “Bazi inshingano zanjye muri politiki ariko bashaka kunshishikariza kurenga ku mahame yanjye. Barasakuza ngo nkwiye kugenda nkaho ntafite aho njya. ”.
Perezida Museveni kandi avuga ko aba batatu bahoze bakora muri guverinoma ye ntacyo bayimariye . Museveni yavuze ko abayobozi yagerageje kubasunika ariko ntibigire icyo bibamarira.
Museveni yashimangiye ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagakwiye kumutsinda niba bashaka ko agenda cyangwa se bakarekeraho guteza akavuyo n’imidugararo mu gihugu. Yagize ati”Niba warananiwe gukora ibyo nakubwiye, ntuzane akajagari kawe .Abatora ni bo bahitamo.Abagande baracyanshaka. Nzaba ngenda niba umuntu w’ingirakamaro uzansimbura ataraboneka ntaho nzajya.
Museveni yashimye uwahoze ari Minisitiri w’intebe Amama Mbabazi n’umugore we Jacqueline Mbabazi uruhare bagiye bagira mu iterambere ry’abaturage kabone nubwo batakiri ku ruhande rwe.
Kuri uyu wa mbere, umukandida perezida wa NRM yashosore inzira ye yo kwiyamamariza mu gace ka Kigezi , ahari hahuriye abayobozi ba NRM mu turere twa Kanungu na Rukungiri .