Paris St-Germain PSG yiteguye kugurisha rutahizamu Kylian Mbappé mu mpeshyi y’igura ni gurisha rya bakinnyi aho kuba yamutakaza atazongera amaserano yo kuyikinira undi mwaka, uzarangira mu 2025.
Amasezerano y’uyu rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu cy’u Bufaransa azarangirana n’impera y’umwaka wa 2023-24. Mu byo yasinyiye harimo ko ashobora kongerwaho umwaka umwe, akagera mu 2025.
Kylian Mbappé yagombaga kumenyesha ikipe ko atazongera amasezerano bitarenze tariki ya 31 Nyakanga 2023, ariko yarayorohereje ayandikira ibaruwa ikubiyemo ibirebana no kutazakomezanya nayo, igihe azaba ashyize akadomo ku gihe cye.
Ibi biraganisha uyu musore w’imyaka 24 muri Real Madrid yamwifuje mu mwaka ushize, ariko agahitamo kongera amasezerano mu ikipe yo mu Bufaransa.
Tariki ya 13 Kamena, ni bwo Florentino Pérez yongeye guca amarenga yo kuzana uyu musore i Santiago Bernabéu, gusa atangaza ko bitazaba uyu mwaka.
Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Pérez asubiza umwe mu bafana ba Real Madrid wamubajije niba agifite gahunda yo kumuzana agira ati ‘Birashoboka ariko si uyu mwaka.
Ibi biraganisha ku kuba Real Madrid ikeneye ba rutahizamu benshi bo gusimbura abagiye barimo Karim Benzema, Eden Hazard, Marco Asensio na Mariano Diaz.
Kugeza ubu Real Madrid yagaruye Fran Garcia imukuye muri Rayo Vallecano na Brahim Diaz wari intizanyo muri AC Milan. Abandi yifuza kugura ni Jude Bellingham na Harry Kane muri uyu mwaka w’imikino.
Mbappé, wageze muri PSG mu 2017 nk’intizanyo ya Monaco akaza kugurwa nyuma kuri miliyari 220 Frw, amaze kuyitsindira ibitego 212 mu mikino 260.
Yitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino wa 2022/23, awusoza afashije ikipe ye kwegukana Igikombe cya Shampiyona, ayitsindiye ibitego 41 atanga n’imipira ivamo ibitego 10 mu nshuro 43 yagaragayemo mu kibuga mu marushanwa yose.
Mbappé aramutse agiye yaba ari undi mukinnyi ukomeye uvuye i Paris kuko muri iyi mpeshyi nyuma y’Umunya-Argentine Lionel Messi wasoje amasezerano ye y’imyaka ibiri akerekeza muri Inter Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku buntu.
PSG kandi ishobora gutakaza Neymar wifuzwa n’amakipe yo muri Arabie Saoudite, akaba yamuha akayabo akajya kuyakinira
Jessica Mukarutesi