Hashize imyaka isaga ibiri u Rwanda ruburiye abaturage barwo gukorera ingendo mu gihugu cya Uganda. Icyi kemezo cya Leta y’uRwanda kikaba cyarafashwe hashingiwe ku ihohoterwa rikorwa na CMI ryari rikomeje kwibasira Abanyarwanda batuye muri Uganda n’abandi bajya muri icyo gihugu mu bikorwa byabo by’umwihariko ubucuruzi, kwiga no gusura imiryango yabo .
Kuva iyi mipaka yafungwa, ubutegetsi bwa Uganda bwakunze kugira urwitwazo ifungwa ry’iyo mipaka iruhuza n’uRwanda kuba impamvu nyamukuru ituma umubano w’ibihugu byombi udasubira mu buryo ariko ubutegetsi bwa Museveni ntibutange ibisobanuro byimbitse ku mpamvu yatumye u Rwanda rufunga imipaka iruhuza na Uganda.
Ku rundi Ruhande u Rwanda rwakunze kugaragaza ibimenyetso simusiga ndetse bifite n’uburemere ku mutekano warwo byatumye rufata icyo kemezo.
N’ubwo bimeze bityo ariko Uganda niyo ikomeje kuhababarira kuko imibare yatanzwe nyuma y’igihe gito imipaka ifunze igaragaza igihombo iki gihugu cyahuye nacyo nyuma y’icyemezo cya Leta y’uRwanda .
Ubu ,aho gukemura ibibazo nyakuri Uganda ifitanye n’uRwanda ubutegetsi bwa Uganda binyuze muri CMI bukomeje kuyobya uburari bukoresheje ibinyamakuru byayo bishinzwe gusebya no guharabika uRwanda birimo Commando one post, Chimpreports ,Softpower n’ibindi aho biheruka kwandika inkuru ivuga ko hari Abanyarwanda batuye Byumba basabye Perezida Paul Kagame Gufungura imipaka .
Ikinyamakuru Commando one post cyagaragaje ibaruwa mpimbano kivuga ko yanditswe n’umunyarwanda witwa Habumuremyi Damascenwe utuye muri Byumba aho ngo yasabaga , Perezida Kagame gufungura imipaka.
Iki kinyamakuru kikaba cyarashinzwe na CMI ndetse gikorera mu kahwa kwayo mu rwego rw’ icengezamatwara rigamije guharabika uRwanda no kurusiga icyasha ku ruhando mpuzamahanga . Ibi bikaba ari muri urwo rwego CMI yahimbye ibaruwa mpimbano iyitirira umuturage w’uRwanda.
Abasesenguzi muri politiki y’akarere k’ibiyaga bigari bavuga ko kuba Urwego rushinzwe ubutasi bwa Gisirikare mu gihugu cya Uganda rutangiye guhimba inyandiko mpimbano zivugwa ko zandikirwa perezida Kagame zimusaba gufungura imipaka, ari ikimenyetso kigaragaza ko Ubutegetsi bwa Museveni bwifuza ko imipaka yakongera kuba nyabagendwa bitewe n’igihombo abacuruzi n’abashoramari b’Abaganda barimo bahura nacyo dore ko u Rwanda rwari isoko rigari ku bicuruzwa bya Uganda.
Urugero ni uburyo ubukungu bwa Uganda bukomeje kuhababarira kuko imibare yatanzwe nyuma ya tariki ya 1 Werurwe 2019 ubwo u Rwanda rwagiraga inama abaturage barwo guhagarika ingendo bagirira muri icyo gihugu , mu gihe kitarenze amezi arindwi gusa Uganda yahombye akayabo k’amafaranga angana na Miliyoni 664 z’amadorari y’Amerika ku bicurzwa yoherezaga mu Rwanda, mugihe u Rwanda rwo rwahombye angana na Miliyoni 12 z’amadorali gusa.
Kubera ibihombo bikabije byatumye bamwe mu bashoramari b’Abaganda basaba Perezida Museveni gukemura mu buryo bushoboka ibibazo afitanye n’uRwanda .
Perezida Museveni aho kumva ibyo asabwa n’abaturage be yahisemo kubagira inama yo gukora magendu, byatumye bamwe baraswa n’inzego z’umutekano zirinda imipaka y’u Rwanda bagerageza kwambutsa izo magendu bakoresheje inzira zitemewe n’amategeko.
Usibye uburyarya icyo Uganda isabwa ngo Imipaka yongere ibe Nyabagendwa Kirazwi!
N’ubwo byakomeje kugora Perezida Museveni, abakurikiranira hafi politiki y’akarere k’ibiyaga bigari bavuga ko , Uganda mbere yo kwifuza ko imipaka ifungurwa ubutegetsi bwa Museveni bugomba kubanza guhagarika gufasha no gukorana n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’uRwanda irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa, Rud-Urunana n’iyindi, aho iki gihugu cyahindutse indiri n’ikibuga kigari gicurirwamo imigambi mibisha igamije guhungabanya umutekano w’uRwanda.
ikindi , ni uguhagarika ibikorwa by’urugomo bikomeje gukorerwa Abanyarwanda muri Uganda bikozwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni.
Ibi bibazo byombi, akaba ariryo zingiro ry’ikibazo kiri hagati y’uRwanda na Uganda . U Rwanda rukaba rutarahwemye gusaba ubutegetsi bwa Museveni guhagarika ibyo bikorwa by’ubushotoranyi ariko Uganda ikomeza kwigira nyoni nyinshi kuko kugeza magingo aya ubutgetsi bwa Museveni butarahagarika imikoranire niyo mitwe ifatwa na Leta y’uRwanda nk’imitwe yiterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’uRwanda n’Abanyarwanda.
Reba Video zica kuri Rwandatribune TV
Hategekimana Claude