Mu nama yahuje abadepite bo muri Afurika ikaba yabereye I Kinshansa ku murwa mukuru wa DRC, mukuyitangiza Christophe Mboso N’kodia Perezida w’inteko inshinga amategeko ya DRC yongeye gushinja u Rwanda ko rumaze imyaka myakumyabiri ruteza umutekano muke mu gihugiu cye.
Ibi yabivugiye mu nama y’abadepite bashinzwe umutekano mubihugu byabo ,mri Afurika yatangiye ejo Kuwa 06 Ukwakira. Iyi nama yari ifite insanganya matsiko yo kuganira k’umutekano w’ibihugu by’Afurika ndetse no kuvuga kubibazo biri hagati y’Afurika n’Uburayi, ndetse bagomba no kuvuga kubyerekeranye na Politiki mpuzamahanga. Uyu mugabo yabigarutseho ari gutangiza iyi nama maze atangaza ko u Rwanda ruhungabanya umutekano w’igihugu cyabo, avuga ko binagaragarira mu nyeshyamba zafashe Bunagana, zifashijwe n’;iki gihugu.
Yongeye aravuga ati” ndabibutsa ko DRC imaze imyaka isaga makumyabiri yibasiwe n’iterabwoba, ibitero by’imitwe yitwaje intwaro myinshi nti bisiba guhitana ubuzima bw’abantu, kandi muby’ukuri abatubuza amahoro ni abaturanyi bacu bo mu Rwanda.”
Mu buryo butangaje, umuvugizi w’inteko ishinga amategeko ya DRC yamenyesheje abadepite bo muri Afurika ko u Rwanda rwiyemeje kuba intandaro yo guhungabanya umutekano w’abaturanyi barwo, by’umwihariko umutekano w’abaturage ba Congo.
Umuhoza Yves
RDC iravuza indiru mu rwego rwo gutanga umugabo ngo umunsi yateye u Rwanda, bizavugwe ko ari ukwitabara.
Muri urwo rwego rero RDC irategura igitero kandi iregeranya n’imbaraga z’ibindi bihugu kwisonga u Burundi. Nyuma yaho izatangaza ko amatora asubitwe kugeza igihe intamnbara izarangirira. Mbega ubugome! Ariko buriya abantu ntibarutwa n’inyamnswa! Ibaze abantu bazapfa kugirango Tshisekedi n’abambari be bagume kubutegetsi! Nukubitega amaso gusa izi nduru za RDC, u Rwanda rukwiye kuzikoraho ikintu vuba na bwangu.