Umuyobozi w’Ishyaka Parti Sicial Imberakuri(Igice cyaryo kitemewe mu Rwanda) Me Ntaganda Bernard yemeje ko azahatanira kuyobora u Rwanda mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganijwe mu mwaka 2024.
Ibi Ntaganda yabitangaje mu itangazo ry’amapaji abiri Rwandatribune ifitiye kopi yanditse kuwa 19 Gicurasi 2022 avuga ko yandikiye Abanyarwanda bose abamenyesha ko ashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.
Muri iri tangazo aragaira ati”Imyaka ibaye 31 ndi mu ruhando rwa Politiki,nyuma y’igihe kirekire u Rwanda ruyobowe n’ishyaka rimwe(MRND), mu mwaka 1991 ryaje kwemerera andi mashyaka gukora, kuva ubwo ndi umwe mu batangije ishyaka Riharanira Demokarasi n’Amajyambere (PSD).
Avuga ko mu mwaka 2009, amaze kubona ko atacyumvikana n’ingingo z’imiyoborere ya PSD ashinja kuvugirwamo na FPR Inkotanyi yahise afata umwanzuro wo gushinga Ishyaka PS Imberakuri.
Ntaganda Bernard avuga ko na nyuma y’aho FPR ifatiye ubutegetsi ngo yakomeje guhirimbanira iterambere ry’u Rwanda, kugeza n’ubwo mu tariki ya 24/06/2010 yafunzwe akaza no guhamywa ibyaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo, gukurura amacakubiri n’ivangura mu Banyarwanda ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukora imyigaragambyo nta ruhushya.
Kuva yafungurwa mu mwaka 2014, ntiyahwemye gukorana n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ari nabyo byatumye ubuyobozi bw’Ishyaka PS Imberakuri bufata icyemezo cyo kumwirukana muri iri shyaka,nkuko byemeje na Mukabuni Christine uyiyobora kugeza magingo aya.
Me Ntaganda atangaza ko aziyamamaza yagize ati”Mu rugamba rwo guharanira impinduka mu mahoro, abayoboke b’ishyaka PS Imberakuru bose nk’abitsamuye bampisemo ko mbahagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo mu mwaka 2024.”
Ingingo ya 99 y’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu mwaka w’2003 nkuko ryavuguruwe mu mwaka 2015, iteganya ibyo Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika agomba kuba yujuje aribyo:1° afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko;2° nta bundi bwenegihugu afite;3° indakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n’abandi;4° atarigeze akatirwa burundu igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6); 5° atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki; 6° afite nibura imyaka mirongo itatu n’itanu (35) y’amavuko mu gihe cyo kwiyamamariza uwo mwanya;7° aba mu Rwanda igihe asaba kwiyamamariza uwo mwanya