Umuhanzi Meddy usanzwe aba muri Leta zunze ubumwe z’amerika yatangaje ko yiteguye kuza mu Rwanda , aje gushyigikira mugenzi we The Ben, uri gutegura gukora ubukwe muri iyi minsi iri imbere.
Ibi abitangaje nyuma y’uko The Ben asezeranye mu mategeko na Uwicyeza Pamella, ndetse bikanavugwa ko bashobora gukora ibisigaye mu mpera z’uyu mwaka, bityo uyu muhanzi nawe akazaba ahari dore ko nawe ubwe yabutashye, ubwo bwaberaga muri Amerika.
The Ben akaba ari inshuti y’akadasohoka y’umuhanzi NGABO Medard,nawe uheruka gukora ubukwe mu mwaka 2021. uyu muhanzi akaba yatangaje ko nawe ari mubazitabira ubu bukwe bwa The Ben n’umukunzi we Pamella.
Meddy wanitabiriye ibirori byo gusezerana mu Murenge bya The Ben na Pamela, yatangarije Radio/TV10 dukesha iyi nkluru ko agiye kugaruka i Kigali ndetse kimwe mu bizaba bimuzanye harimo n’ubukwe bw’aba bombi.
Yagize ati “ Maze iminsi mvugana na The Ben nshobora kuzagaruka nje mu bukwe bwe.”Kugeza ubu amatariki y’ubukwe bwa The Ben na Pamela ntaratangazwa gusa inshuti ze za hafi zivuga ko ari mu mpera z’uyu mwaka wa 2023.
The Ben yari umwe mu bitabiriye ubukwe bwa Meddy na Mimi Mehfira muri Gicurasi 2021, bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
The Ben uherutse guha umukunzi we imodoka nshya ya Ranger Rover, bahanye isezerano ryo kubana byemewe n’amategeko ku wa 31 Kanama 2022.
Aba bombi basezeranye nyuma y’uko mu Ukwakira 2021, The Ben yambitse impeta Pamela amusaba ko yakwemera kuzamubera umugore undi na we atajijinganyije arabimwemerera.
Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamela, ubu bari kubarizwa i Bujumbura aho uyu muhanzi afite ibitaramo bibiri. harimo igitaramo azahakora kuri uyu wa mbere 1 Ukwakira, ki kazaberamu mujyi wa Bujumbura.
Schadrack NIYIBIGIRA