Kugira ngo ugere Awasse, uturutse Afungi aho Ingabo z’u Rwanda zifite ibirindiro bya mbere, bigusaba kugenda n’indege mu rugendo rw’iminota 40 ukaruhukira ku kibuga cy’Indege cya Meuda, Ni ikibuga gito cy’ibitaka kimeze nk’icyo bakiniraho umupira w’amaguru.
Kuri iki kibuga, hari Abapolisi b’u Rwanda bafatanya n’aba Mozambique kugicungira umutekano amanywa n’ijoro nyuma y’uko cyambuwe imitwe y’iterabwoba. Aho urahava ugakora urugendo rw’ibilometero birenga 25 rukugeza ahitwa Sagal, ahari inkambi y’Ingabo z’u Rwanda.
Winjiye muri iyi nkambi, uhingukira ku mahema mato aba ari mu mpande n’impande ari nayo abasirikare bifashisha iyo bashatse kuruhuka,
Aha niho urugamba rwo kubohora intara ya Cabo Delgado by’umwihariko gufata Umujyi wa Mocimboa da Praia rwatangiriye ku ngabo z’u Rwanda zaciye mu Burengerazuba.
Twibukiranye ko rwagabwe runyuze mu byerekezo bibiri, kimwe cyo mu Majyaruguru aho Ingabo zaturutse Afungi zinyura Palma zigera Mocimboa da Praia ziyobowe na Brig Gen Pascal Muhizi izindi zihaguruka Mueda zinyura Awasse zihurira n’izindi Mocimboa de Praia ziyobowe na Lt Col James Kayiranga.
Ingabo z’u Rwanda zageze Awasse hashize iminsi mike inyeshyamba zimereye nabi Ingabo za Leta ku buryo hari n’igifaru zatwitse,
Kuva Mueda kugera Macimboa da Praia, hose habereye imirwano ikaze. Iya mbere yabereye mu gace kitwa Diaca, zimaze kuhansinsura umwanzi ziza gusanga imbere ahitwa Awasse ariho hari ibirindiro bye bikomeye,
Awasse zaharwaniye ubutaruhuka iminsi ine. Urugamba rwatangiye ku wa 23 Nyakanga, Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zirahakambika ariko umunsi ku wundi inyeshyamba zigakomeza kwisuganya zishaka kuhisubiza,
Major Fred Habarugira ni umwe mu basirikare b’u Rwanda bari bahari icyo gihe ndetse yahageze mu ba mbere, imbunda ye itangira kurekura urufaya rw’amasasu.
Ati “Awasse byari ibirindiro bikuru by’umwanzi, cyane cyane bimufasha kugira ngo ahuze ingabo ze mu byerekezo bitandukanye. Iki cyerekezo mureba haruguru kijya muri Komine yitwa Muidumbe, Macomia na Mbau ariho yari afite ibirindiro bye bikuru, hano hakurya hakaba ikindi cyerekezo cyitwa Panjele Mitope naho yari ahafite ibirindiro bivuze ko ariho hari izingiro ry’ibikorwa byose.”
Awasse uyu munsi hari Ingabo z’u Rwanda nyinshi zigenzura ko abarwanyi b’uwo mutwe w’iterabwoba batakongera gushaka guhungabanya umutekano. Iyo uhageze, ubona ibifaru byinshi yaba iby’Ingabo n’ibya Polisi binyuranyuranamo,
Haracyari ibisigazwa by’ibintu byangijwe n’iyo mitwe, nka Station y’Amashanyarazi yatangaga umuriro mu nkengero za Diaca, Awasse, Chitunda, Ntotwe n’ahandi.
Ku wa 28 Nyakanga 2021, Ingabo z’u Rwanda zahiciye inyeshyamba eshanu zizambura n’imbunda umunani. Imbunda zakoreshwaga n’abo barwanyi ziriho amazina yabo nka AbdulKarim, Black n’andi,
Zabaga zitwaje amashoka, ibyuma ndetse n’imbunda zirimo izo mu bwoko bwa AK47,RPG na Machine Gun. Ibyuma nibyo zifashisha zikata abantu imitwe zikayimanika ku biti ahirengeye,
Muri aka gace niho hakomerekeye umusirikare w’u Rwanda ndetse mu nzira ajyanwa kuvurirwa Afungi, izo nyeshyamba zitega abari bamujyanye zibarasaho ariko birwanaho ahubwo bicamo babiri.
Major Habarugira ati “Twaharwaniye iminsi ine kugeza ubwo umwanzi atsimbuwe biba ngombwa ko tujya no kurasa epfo iyi ku kiraro kugira ngo tumubuze gukomeza kuza hano noneho biba ngombwa ko n’izindi ngabo zacu zari mu bice bya Palma zimanuka agasa n’aho arashwe mu byerekezo bibiri.”
Ku itariki 24 Nyakanga kugera kuri 2 Kanama, imirwano nibwo yari ikaze muri ako gace kugeza ubwo inyeshyamba zikuriwe mu nzira bikaba n’impamvu yo gufata Mocimboa da Praia, icyicaro gikuru cyazo,
Umwe mu bapolisi bo muri Mozambique yabwiye itangazamakuru ko bwa mbere yumva ibikorwa by’iyo mitwe y’iterabwoba, yari ahitwa Mocimboa da Praia ku buryo atasobanukiwe neza,
Ati “Barabanje batwika inzu, bica abantu babakase imitwe nk’inka”,
Jesus ni umusirikare mu Ngabo za Mozambique wagereranya na Special Forces zo mu Rwanda. Yavuze ko kuva aho batangiye gukorana n’Ingabo z’u Rwanda, ibintu byinshi byahindutse kubera amakuru y’ubutasi zibaha.
Ati “ Baje hano kudufasha, baduha amakuru akomeye ajyanye n’umwanzi, akazi kabo ku rugamba ni ntagereranywa, baduha amakuru meza y’ubutasi kandi badufashije kugaruza Mocimboa de Praia”,
Ubu nibura 90% by’Intara ya Cabo Delgado biri mu maboko y’Ingabo za Leta n’iz’u Rwanda, Ibice bisigaye ni Siri I na Si.
HATEGEKIMANA Claude