Guhera ku munsi wejo tariki ya 24 Werurwe 2023 ,nibwo hamenyekanye amakuru y’irekurwa rya Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte Sankara na bagenzi babo bagera kuri 18 , nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame ku byaha bari barahamijwe n’inkiko z’u Rwanda bifitanye isano n’iterabwoba, bakoreye k’ubutaka bw’u Rwanda bikibasira abaturage ubwo bari mu mutwe wa MRCD-FLN.
Nyuma yo kurekurwa na gereza ya Mageragere mu ijoro ry’ejo kuwa gatanu, Paul Rusesabagina we yahise yerekeza mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatari mu Rwanda ,aho ashobora kuva yerekeza i Doha muri Qatar, hanyuma akabona gufata rutema ikirere yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za America igihugu yemerewe guturamo ari naho umuryango we utuye .
K’urundi ruhande, biravugwa ko Nsabimana Callixte Sakara na bagenzi be 18 baraza koherezwa mu kigo cya Mutobo gihereyeye mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru.
Ni ikigo gisanzwe cyakira abahoze mu mitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nka FDLR,RUD-URUNANA ,FLN n’indi , kugirango bahabwe amahugurwa ku burere mbonera gihugu, ubumwe n’ubwiyunge…. mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.
Koherezwa mu kigo cya Mutobo ,biraturuka ku kuba Nsabimana Callixte Sanakara na bagenzi be 18 ,barahoze mu ishami rya gisirikare ry’impuzamashyaka ya MRCD rizwi nka”FLN” nk’abarwanyi b’uyu mutwe , akaba ariyo mpamvu bashobora kwerekezwa muri iki kigo mbere yo gusanga imiryango yabo .