Menthe ni ikimera gitangiye kumenyekana mu Rwanda, cyane cyane ku bantu bakunze kujya mu mahoteli, bahabwa mu binyobwa bitandukanye, zigakoreshwa no mu gikoni hategurwa amafunguro atandukanye.
Menthe ivugwa, igira akamaro kanyuranye mu mubiri w’uyikoresha nk’uko byagarajwe n’ubushakashatsi butandukanye.
Mu byiza by’ikimera cya menthe nk’uko bisobanurwa ku rubuga ‘femininbio.com’, harimo kuba ifasha mu migendekere myiza y’igogora, kuko kigiramo ubutare bwa ‘fer’ na vitamine C. Kugira ngo umuntu abone ibyo byiza, ashobora kurya utubabi twa menthe mu byo kurya, cyangwa akanywa amazi y’utubabi twa menthe mu gihe arangije gufata ifunguro.
Menthe kandi izwiho kuba igira ubushobozi bukomeye mu kurwanya umwuka mubi wo mu kanwa kubera ko yigiramo ikitwa ‘chlorophylle’, gituma iba umuti wa mbere urwanya impumuro mbi yo mu kanwa ikunze kubangama cyane.
Menthe kandi igabanya ububabare, ‘anti-douleurs’. Kubera ko icyo kimera kigabanya ububabare, bituma gikoreshwa ku bantu barumwe n’udusimba ndetse no mu komora ibisebe. Hari n’abakoresha menthe mu gihe bababara imikaya (douleurs musculaires). Hari n’ubushakashatsi bwagaragaje ko menthe ikiza ububabare bw’umutwe, kuko ituma imitsi ikora neza cyane.
Menthe ifasha mu gihe umuntu yafunganye yananiwe guhumeka kubera ibicurane, kunywa amazi yabijijwemo ibibabi bya menthe, bifasha gufungura amazuru mu gihe yari yafunganye, umuntu agashobora guhumeka neza.
Icyo kimera kandi ngo gifasha mu kurwanya kanseri, gishobora gufasha mu kurinda kanseri zimwe na zimwe kubera ko ikungahaye cyane kuri za ‘antioxidants’. Ikindi kandi menthe ngo ifasha mu gukumira indwara z’umutima zitandukanye.
Menthe kandi ngo ni nziza cyane ku buzima bw’umwijima w’umuntu, iwufasha gusohora imyanda n’uburozi buturuka mu byo umuntu aba yinjije mu mubiri, ikunze gukoreshwa mu mwanya w’indimu kubera ako kamaro kayo mu gufasha gusohora imyanda mu mubiri.
Ku rubuga ‘Topsante.com’ bavuga ko menthe ifasha abantu bakunze kugira ikibazo cyo kwituma impatwe ‘constipation’.
Menthe kandi ifasha mu gutuma urwungano rw’inkari (appareil urinaire) rurushaho gukora neza, Menthe izwiho kugira ubushobozi bwo kurinda kubyimbirwa (anti-inflammatoire), ikanigiramo ubushobozi bwo kurwanya za mikorobe mbi zatera indwara (antiseptique).
Ku rubuga ‘Topsanté’ bavuga ko hari abantu batemerewe gukoresha menthe mu rwego rwo kwirinda ko byabazanira ingaruka mbi. Muri bo harimo abagore batwite n’abonsa, ndetse n’abana bari munsi y’imyaka 12 y’amavuko.
Abandi batemerewe gukoresha menthe, ngo ni abantu bafite ikibazo cy’umwijima ku buryo bukabije, ndetse n’abagira ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso uri hejuru.
Uwineza Adeline