Intoryi ni kiribwa kiri mu bwoko bw’imboga bizwiho kuba aribibwa by’abakene cyangwa abazirya bakazirya kuko bazibonye gusa rimwe na rimwe bakazirya kuko zifatwa nk’imboga ziciriritse cyane.
Intoryi zifitiye umubiri w’umuntu akamaro kanini karimo kuba zifasha mu igogora ry’ibiryo zikagabanya ibinure mu mubiri w’umuntu ,zikanarinda umuvuduko w’amaraso, zikaba zifitemo kandi, Fibre aritwo dutsi mukinyarwanda, calcium cyagwa imyunyungugu,ubutare ndetse na vitamine B1, 3,6 ni 9
Nkuko tubikesha urubuga Amelioretasnte ,impuguke mubijyanye n’ubuvuzi kandi zivugako intoryi ari nziza ku barwayi ba diabete ngo kuko zifitemo isukari,bityo bashobora kuzirya nta mpungenge.
Nimugihe kandi zishobora kwifashishwa mu kugabanya umubyibuho ukabije no kubyimbagana mugihe wahuye nikibazo runaka kuko ngo ziri mu bikamura amazi mu mubiri w’umuntu ,noneho umubyibuho na wo ukagenda ugabanuka.
Kubera izi ntungamubiri zose twavuze haruguru intoryi ngo ziri mu bishobora kurinda kanseri y’amara biturutse kuri fibre zifitemo ubwo bushobozi .abahanga mu by’ubuzima bakomeza bakomeza bavuga ko ataribyiza kurya intoryi zihase kuko ngo mu gishishwa cyazo harimo intunga mubiri yitwa nasunin ikaba irinda uturemangingo tw’ubwonko twangirika by hato na hato.
Si byiza kandi kurya intoryi ukaranze ngo kuko umuntu uzirya cyane iyo akomeretse ,amaraso ava umwanya munini,abahanga bagasaba umugore utwite cyagwa umuntu ugiye kubagwa kwirinda kurya intoryi kugirango ataza guhura nikibazo cyo kuva bikabije.
Sibyiza kandi na none kurya intoryi mu gihe ufite umwana wonka kuko zishobora kugoba cyagwa zigakamura amashereka bityo umwana akabura yonka biturutse ku ntoryi wariye
Jessica Mukarutesi