Bisanzwe bizwi ko amasaha yo gusinzira ku muntu mukuru, bikitwa ko yasinziriye amasaha ya nyayo ari hagati y’amasaha 7 kugera ku 9,uko umuntu agenda akura ni nako amasaha ye yo kuryama agenda agabanuka.
Kuko umwana aryama amasaha menshi kuruta umuntu mukuru biterwa n’uko umubiri we uba ucyiyubaka, naho umubiri w’umuntu ukuze uba waramaze gusa n’urangiza kwiyubaka.
Umwana ukivuka kugeza ku minsi 28 agomba kuryama amasaha hagati ya 14 na 17 ku munsi, mu gihe umwana ufite kuva ku kwezi kumwe kugera ku myaka ibiri aba agomba kuryama hagati y’amasaha 12 na 15,naho ku mwana ufite hagati y’imyaka 2 n’imyaka 4 aba agomba kuryama amasaha 11 na 14,ufite hagati ya 4 na 6 aba agomba kuryama amasaha 10 na 13 naho kuva ku myaka 6 kugeza ku myaka y’ubugimbi n’ubwangavu aba agomba kuryama byibura amasaha 9 na 11 ,mu gihe abakuze kuva ku myaka 18 kuzamura baba bagomba kuryama amasaha hagati ya7 na 9 .
Abashakashatsi bo bagaragaza ko igihe umuntu aryamye amasaha make cyangwa se akaryama amasaha arenga kuyavuzwe haruguru bishobora kumuviramo uburwayi bukomeye cyangwa ubumuga kuri bamwe.
Kubijyanye no gusinzira amasaha menshi Hari igihe biterwa n’impamvu yabiteye cyangwa ari ihererekanya murage ribitera , nk’uko abashakashatsi b’ inzobera mu kuvura indwara zikomoka mu kudasinzira neza babyemeza.
Gusa na none abashakashatsi bagaragaraza ko n’ibipimo bya IDN n’ibisekuru umuntu akomokaho bishobora guteza abantu gusinzira gukabije, batanze umwanzuro ko ibi ntacyo wabikoraho uretse kwiha gahunda ukagira igihe kidahinduka cyo kuryama nicyo kubyukiraho.
Yavuze Kandi ko ibihe by’ubugimbi n’ubwangavu bijya biteza abari muri iyo myaka gusinzira cyane kubyuka bikagorana.
Gusinzira gukabije iyo ari ikimenyetso cy’umunaniro ntakibazo, umunsi wawukoresheje mu kazi uko bikwiye, na none gusinzira gukabije bishobora kuba ikimenyetso cy’ikibazo ufite mu mutwe nko kwiheba gukabije , uretse ko hari n’imiti umuntu anywa bitewe n’uburwayi afite akaba yagira gusinzira gukabije, Kandi yanakanguka akumva ataruhutse neza.
Ubushakashatsi buvuga ko bitewe n’ ubuzima ubayemo, birashoboka ko umuntu yasinzira amasaha 3 gusa bikaba bihagije ariko ku muntu mukuru.
Abantu benshi ku isi bafite ikibazo cyo kubura ibitotsi Kandi ikibazo kinini kibyihishe inyuma kiri mu bwonko bwabo, wongeyeho uburyo bakoresha umubiri wabo. Iyo utuje mu bwonko ukaryama ,ugasinzira umubiri ubwawo umenya igihe cyo gukanguka nta ruhare ubigizemo.
Kubura ibitotsi ni ikimenyetso cya mbere cy’uko umubiri wawe utari kuwukoresha uko bikwiriye, ikindi Kandi ni ikimenyetso cy’uko ubwonko bwawe bujagaraye , ikizakubwira ko umunsi wawe wawukoresheje neza ni uko usinzira nk’agahinja.
Niyonkuru Florentine