Ingoma y’ingabe y’Abahondogo yitwaga Rukombamazi, naho imfizi y’ubwami yabo ikitwa Rushya. Byombi byatwawe n’Abanyarwanda mu mpera z’ikinyejana cya XVIII, ku ngoma ya Mibambwe III Sentabyo.
Uyu munsi Abahondogo bari mu Rwanda ni mbarwa. Abahondogo bo mu Bugesera hafi ya bose biyita Abashambo. Alexis Kagame avuga ko Abahondogo ari ubwoko, kuko bafite ikirangabwoko: Ishwima.
Mariseli d’Hertefelt (Deritefeliti) we yemeza ko kubera ubuke bwabo, Abahondogo atari ubwoko, ahubwo ari inzu yari k’ubutegetsi kimwe n’Abahindiro b’i Rwanda. Yohani Vansina we avuga ko byaba byiza gushakira igisubizo nyacyo mu Burundi, kuko ari ho hari Abahondogo benshi cyane.
Tumenye kandi ko Abahondogo babarirwa mu miryango ine, ariyo Abami b’i Burundi bashakagamo abageni, Imiryango itatu yindi ni Abanyakarama Mfyufyu, Abenengwe n’Abanyagisaka.
Iyo miryango uko ari ine ibarirwa mu y’Abatutsi b’izina (ni ukuvuga bo mu rwego rwo hejuru), ari bo “Abanyaruguru”.
Uwahanze Ingoma y’u Bugesera ari we Kanyabugesera, ni mwene Gihanga, bityo rero akaba umuvandimwe wa Kanyarwanda, akabarirwa muri bene wabo b’Abanyiginya.
Biracyaza !
Uwineza Adeline
Rwanatribune. Com