Sibomana Aimable w’imyaka 60 wo mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga afite ikintu kijya kumera nk’igitsina cy’umugabo mu ntege, bamwe bavuga ko cyaba ari igitsina bamuteyeho yagiye kwiba gusa nyirubwite avuga ko ari isununu yakuze.
Uyu mugabo ufite umugore witwa Yankurije Faina w’imyaka 44, avuga ko iki kintu cyaje mu myaka 21 ishize. Aya makuru yemezwa na Yankurije aho yabwiye Ikinyamakuru gikorera kuri youtube X Large TV ati “Kubera ko yakundaga kwambara ipantalo ntabwo cyabonekaga, rimwe aza gukuramo ipantalo ari gukaraba abantu baramubona” aha ngo niho havuye inkuru y’uko Sibomana afite igitsina cya kabiri mu ntege hejuru y’imfundiko.
Yankurije yakomeje agira ati “Njye mushaka nasanze kari akantu kameze nk’akaregeya, kigenda gikura, gikura ariko kitamurya”.
Yankurije avuga ko umugabo we ahorana uburwayi bw’umugongo bakeka ko bukomoka kuri iki kintu bamwe bakeka ko ari igitsina cya kabiri, akanavuga ko ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina bitagenda neza ati “Na gahunda nta n’ubwo zinagenda neza”.
Sibomana avuga ko yigeze kujya kwa muganga baramubwira ngo azasubireyo bakibage, ntiyasubirayo kubera kubura ubushobozi. Akomeza avuga ko abaganga bamubwiye ko iki kintu kitavuwe vuba gishobora kuzabyara kanseri.
Sibomana avuga ko iki kintu kimugiraho ingaruka mu gutera akabariro ati “Iyo ngiye gutera akabariro ngeza hagati ngacika intege…mbona wenda byaba bituruka kuri ubwo burwayi”
Yankurije asaba ko umugabo we yafashwa akajya kwisuzumisha, abaganga abakareba niba bashobora bakamuvura.
Ndacyayisenga Jerome