Intagarasoryo zigira uruhare mu kurwanya indwara ya kanseri kubera ko zigiramo ikitwa trypsine zifite ubushobozi bwo kuburizamo za cellules zitera kanseri Kubera ko zigiramo ikitwa bêta-carotène’ bigatuma zirinda ibyago byo gukura kwa kanseri
Intagarasoryo zirarura ku buryo umuntu utazimenyereye bitamworohera kuzimira zishobora kuribwa ari mbisi cyangwa se zitetse N’ubwo mu kanwa zitaryoha cyane cyane ku bantu batazimenyereye ariko zigira ibyiza byinshi ku bazirya kandi hari n’abantu batandukanye bazi ibyiza byazo ku buryo zidashobora kubura ku mafunguro yabo.
Intagarasoryo zirazwi cyane hirya no hino ku isi ariko cyane cyane muri Afurika hari abazikoresha nk’ikiribwa gisanzwe abandi bakazirya kuko ari umuti Mu bice bimwe by’igihugu cya Uganda iyo bateguye amufunguro mu bukwe cyangwa se ibindi birori byatumiwemo abashyitsi b’imena intagarasoryo ntizibura ku mafunguro kandi ugasanga abashyitsi bishimiye iryo funguro cyane.
Ku rubuga opera news bavuga ko intagarasoryo ari isoko nziza y’ibyitwa fibres zikigiramo ubutare butandukanye ndetse na za vitamine zitandukanye harimo calcium , vitamine C , vitamine K , ndetse na vitamine B6 Intagarasoryo nta rugimbu zigira cyangwa se ibinure bibi bya cholestérol ariko zikize cyane kuri acide folique ifasha mu gutuma utunyangingo tw’umubiri w’umuntu (cellules) dukura tukagira ubuzima bwiza.
Inkarishya kandi zigiramo ubutare butandukanye bufasha mu mikorere myiza y’umubiri w’umuntu harimo magnésium, phosphore, cuivre, na potassium, Uko kuba zikize ku butare na vitamine bitandukanye kandi byinshi ngo ni cyo gituma zikoreshwa cyane mu miti gakondo ku mugabane wa Afurika.
Jessica mukarutesi