Indwara yo kubura ibitotsi ubashakashatsi mubyubuzima buvuga ko nubwo waba ugerageza gusinzira ku kigero gihagije cyagwa se utajya ubura ibitotsi ,umuntu wese urengeje imyaka 70 yamavuko aba afite ibyago byishi byo gufatwa n’indwara yo kubura ibitotsi (Somonia).
Abantu benshi babura ibitotsi mu bice bitandukanye, benshi badakunze kwitaho, abahanga mu by’ubuzima bavuga ko ababura ibitotsi bicuye cyangwa ukabibona bugiye gucya akenshi biba atari ndwara gusa ngo iyo bibaye igihe kirekire biba uburwayi.
Mu buzima bwa buri munsi abantu batari bake bakunze guhura n’ibi bibazo byo kudasinzira neza cyagwa bikana bura burundu.
Bimwe mu bitera iyi ndwara yiswe “Somonia” birimo impamvu zikomoka mu mitekerereze ya muntu iterwa n’ihungabana ry’ubwonko kubera ibyo umuntu aba yarahuye nabyo , agahinda gakabije, umunaniro ukabije, guhangayikira ubuzima bw’ejo hazaza ndetsen’ ikawa ikabije kuba nyinshi nayo ishobora kuba intandaro y’iyi ndwara n’ibindi.
Indwara yo kubura ibitotsi kandi ishobora gutera izindi ndwara zirimo nk’umutima n’izindi zishobora kuririra ku mikorere mibi y’ubwonko.
Bimwe mu byo wakora ngo wirinde iyi ndwara
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko mu gihe cyose usinzira amasaha ari hasi ya 7 uba uri kwitera ibi bazo by’ubwoko iva kuku naniza ubwonko.
Ni byiza kandi gufata ifunguro ritaremerera igifu mbere yo kuryama,kwirinda kunywa ibi tuma ubwonko budakora neza birimo ikawa nyinshi,ibiyobya bwenge birengeje urugero , irinde kunywa ibintu birimo amasukari menshi .
Abahanga bavuga ko kunywa amazi menshi mu gihe cyegereye icyo kuryamiraho nabyo atari byiza kuko bituma uza gukenera kubyuka hagati mu ijoro ngo wihagarike bityo kongera kubona ibitotsi bikaza kugorana .
Ni byiza gukaraba amazi ashyshye (akazuyazi) mbere yo kuryama , kunywa amata y’inshyushyu arimo ubuki nabyo biri mu byagufasha niba ugira ikibazo ibitotsi bike.
Ni byiza gukora sports byibura inshuro ziri hagati 3 -4 mu cyumweru ndetse ushobora no kugana abaganga binzobere mu by’ubwonko mu gihe ubona bikomeje kwiyongera.
Jessica mukarutesi