La Renaissance, (bisobanuye ukongera kuvuka )Ni indirimbo yubahiriza igihugu cya Centrafrique. Centrafrique ni igihugu cyo mu majyepfo yo hagati ya afurika ahazwi nko muri Afrique Bantu .
Centrafrique cyo kimwe n’u Rwanda ni igihugu kidakora ku nyanya nimwe .Ifite ubuso bwa kilometero kare 622 984.Umurwa mukuru w’iki gihugu witwa Bangui. Iki gihugu gituwe n’abaturage bagera kuri 5,990,855 nkuko imibare y’ibarura riheruka mu mwaka 2020 ibigaragaza. Ibi bishyira iki gihugu ku mwanya w’113 ku isi mu bihugu bituwe cyane.
Indimi zivugwa muri iki gihugu Igifaransa n’ururimi rw’igisango.
Ubukungu
Centre Afurika ibarirwa mu bihugu bikennye kuko umusaruro mbumbe w’iki gihugu ubwarirwa kuri miliyari 2 na Miliyoni 300 z’amadorali ku mwaka(Mu Byitwa GDP).
Ifaranga Rikoreshwa muri ikigihugu ryitwa CFA(Francs CFA), ubukungu bw’iki gihugu bushingiye ku buhinzi kuko aribwo bukorwa n’abaturage benshi. Ni igihugu gifite umutongo kamere urimo (Ubutare bwa Uranium , Zahabu , Diamand na Petrol)
Ingingo z’amateka
Centrafrique yahoze yitwa Oubangui- Chari, guhera mu mwaka 1910 kugeza mu mwaka 1960. Tariki 13 Kanama 1960 nibwo iki gihugu cyabonye ubwigenge ku Bufaransa.
Centrafrique ikibona Ubwigenge yayobowe na Jean-Bedel Bokassa waje no kwiyita Umwami w’abami w’iki gihugu. Amatora ya mbere muri iki gihugu yabaye mu mwaka 1993 yegukanwa na Ange Felix Patasse ku bwiganze bw’amajwi. Mu mwaka 2003 Ange Felix Patace yahiritswe ku butegetsi na Francois Bozize. Mu mwaka 2013 Muri iki gihugu hadutse inyeshyamba ziyobowe na Michel Am-Nondokro Djotodia . Igihugu cyaje kwibasirwa n’imivurungano zishingiye ku myemerere yaje kurangira Bozize akuwe ku butegetsi. Icyo gihe, Hashyizweho Madame Catherine Samba Panza ayobora inzibacyuho yaje kurangira kuwa 30 Werurwe 2016 ubwo uwari Minisitiri w’Intebe ku butegetsi bwa Francois Bozize , Faustin Alcange Touadera atorewe kuyobora iki gihugu.
Umubano w’u Rwanda na Centrafrique
Umubano w’u Rwanda na Centrafrique watangiye gukomera kuva aho u Rwanda rufashe umwanzuro wo gutanga ingabo mu muryango w’abibumbye( MINUSCA) hari ku butegetsi bw’inzibacyuho buyobowe na Samba Panza. Uyu mubano waje gukomera na nyuma yo gutorwa kwa Faustin Alcange Touadera. Mu mpera ya manda ya Touadera ubwo ishyaka United Hearts Movement ryatangazaga ko rimutanze nk’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu mwaka 2020. Iki gihe Francois Bozize wahoze ayobora iki gihugu wari warahungiye muri Uganda yaje gutahuka , agerageza gutanga Kandidature ye mu matora akurikira gusa kandidatire ye yangwa na Komisiyo y’igihugu y’amatora muri iki gihugu.
Kuva ubwo Francois Bozize yahisemo kwiyunga n’imitwe irimo nka Sereka na Anti Balaka mu ihuriro ry’inyeshyamba ryiswe CPC(Coalition Patriotique pour Changement)
Mbere gato tariki ya 17 Ukwakira 2019 ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuraga iki gihugu, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano. Ari nayo yahereweho u Rwanda rwohereza ingabo mu bikorwa byo kugarura amahoro ubwo iki gihugu cyari gisumbirijwe n’ibitero by’inyeshyamba zibumbiye mu ihuriro CPC.
None kuwa 5 Kanama 2021 nibwo Perezida wa Centrafrique yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi iminsi 4 ruzasozwa kuwa 8 Kanama 2021.
Ildephonse Dusabe