Ubutegetsi bwa DRC, bukomeje gukora iyo bwabaga mu rwego rwo kurushaho guhangana n’umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye muri Teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ejo Kuwa 17 Ugushyingo, Patrick Muyaya umuvugizi wa Guvrinoma ya DRC akaba na Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru yamurikiye itangazamakuru, gahunda yateguwu na Guverinoma ya DRC yiswe “Azimuts Turengere igihugu”.
Patrick Muyaya, yavuze ko iyi gahunda igamije guhamagarira Abanyekongo bose mu nzego zitanduka bari mu bice byose bigize DRC, gushyira hamwe bakarwanya M23 .
Yakomeje avuga ko hashize imyaka myinshi, Muzehe Laurent Desire Kabila wahoze ari Perezida wa DRC abwiye Abanyekongo ko intambara barimo izaba ndende kandi ko n’abaturage bazayigiramo uruhare.
Akomeza avuga ko ibyo Laurent Desire kabila yavuze, byabaye impamo kuko intambara zatangiye mu 1998 bigeze mu 2022 zigihari kandi ko abagize umutwe wa M23 aribo batuma zitarangira.
Ibi ngo nibyo byatumye Guverinoma ya DRC, isubiza amaso inyuma yibuka ibyo Laurent Desire Kabila yavuze, byatumye ifata umwanzuro wo gushyiraho gahunda bise ( Azimuts Turengere igihugu) igamije gukangurira Abanyekongo bose mu nzego zitandukanye no kubasaba gushyira hamwe bakarwanya umutwe wa M23 uko bashoboye kose mu rweo rwo kurengera ubusugire bw’igihugu.
Yagize ati:” twasubije amaso inyuma twibuka ibyo Muzehe Laurent Desire Kabila yavuze, aho yemeje ko intambara Abanyekongo bari kurwana izamara igihe kirerekire kandi ko n’abaturage bazayigiramo uruhare.
Niyo mpamvu Guverinoma yashizeho gahunda yiswe”Azimuts Turengere igihugu” igamije gusaba Abanyekongo bose mu nzego zitandukanye mu bice byose bya DRC, gushyira imbaraga zabo hamwe bakarwanya umutwe wa M23 utuma intambara muri DRC zitarangira.”
Patrick Muyaya yakomeje avuga ko iyi gahunda ireba n’itangazamakuru aho risabwa gukorera mu mujjyo umwe ,bakajya bakora inkuru zigamije gutera morari no gushigikira ingabo z’igihugu FARDC no gukangurira abaturage gutera ingabo mu bitugu izo ngabo zihanganye n’umutwe wa M23.
Patrick Muyaya, yongeyeho ko biteganyijwe ko muri iyi gahunda, hazashyirwaho imbuga nkoranyambaga zizajya zikoreshwa n’abahanga mu mateka ya DRC, mu rwego rwo kugararariza Abanyekongo inkomoko y‘ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa DRC.
Yarangije avuga ko n’ubwo bari gutakaza urugamba, ariko ko Abanyekongo bose n’ibakurikiza iyi gahunda ya Guverinoma bizarangira umutwe wa M23 bawutsinze bidasubirwaho.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
AZIMUTS tumanuke umuhanda kuva Tongo dufate Umujyii wa Sake. Goma isigaremo tuzayijyamo tutarwanye.
Noneho RDC igiye gukoresha propaganda k’umbuga nkoranyambaga?. Ariko iyo RDC ihamagarira abaturage kujya mu ntambara kandi bafite igisirikare gihembwa mu misoro yabo, ubwo bumva umuntu yaguhemba yarangiza akanagukorera akazi? Ese abo baturage bose bahamagarira intambara, bazabagaburira, bazabahemba ni gisirikare gisanzwe kidahembwa? RDC ntabwo ifite abanyapolitike kuko ubona byose ari uguhuzagurika buhumyi. Uzabona ziriya ngabo mpuzamahanga zikuramo akabo karenge igihe abaturage bakongo batazi amategeko y’intambara bakwishora mu ntambara. Kandi abayobozi ba RDC ndababona i Hague mu bihe bizaza!
Ibyaha by’intambara birakomanga kurugi rw’abayobozi ba CONGO, igisigaye nukuzura mobutu naho ubundi TOUS AZIMUTS zukuyigerageza ahubwo yabapfanye kera, ngaho kugerageza gushora ibihugu byabaturanyi mubibazo byabo, ngaho gutabaza umuhisi numugenzi, ngaho amarira yahato na hato, ngaho indege zibaho nizitabaho, ngaho gukangurira abaturage kwishora muntambara???? Iyo AZIMUT yindi niyihihe??? Njbagerageze nababwira iki?