Inzego Nkuru za Gisirikare mu Bwongereza ziri gukora iperereza nyuma y’aho umukozi wa Minisiteri y’Ingabo muri icyo gihugu ataye inyandiko z’amabanga ahambaye ya gisirikare zikaza gutorwa ku cyapa cya bus.
Amakuru yo gutakara kw’izi nyandiko yamenyekanye nyuma y’inkuru BBC yari imaze gusohora ivuga ko izo mpapuro zatoraguwe ku cyapa cya bus i Kent mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’u Bwongereza.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo mu Bwongereza ku Cyumweru, yemereye CNN iby’ayo makuru adasanzwe.
Yagize ati “Minisiteri y’Ingabo yamenyeshejwe ibyabaye mu cyumweru gishize aho impapuro z’amabanga akomeye ya gisirikare zatoraguwe n’umuturage.’’
“Iri shami ubusanzwe riha uburemere umutekano w’amakuru ari nayo mpamvu hahise hatangizwa iperereza no gukurikirana umukozi urebwa n’iki kibazo.”
BBC ivuga ko yabonye izi mpapuro zigera kuri 50 izeretswe n’uwo muturage wazitoraguye ku cyapa cya bus, ikanatangaza ko zari zikubiyemo ibirebana n’imyitwarire y’u Burusiya nyuma y’aho ubwato bw’intambara bw’Abongereza buzwi ku izina rya HMS Defender buvogereye agace k’amazi y’Inyanja y’Umukara mu nkengero za Crimea. Aka gace ntikavugwaho rumwe hagati ya Ukraine n’u Burusiya ku wa Gatatu ushize aho ibyo bihugu byombi byitana ba mwana kuri nyiri ako gace nyirizina kuva mu 2014 u Burusiya bukigaruriye.
Mu cyumweru gishize u Burusiya bwari bwatangaje ko bwarashe amasasu yo kwihaniza ndetse bukanatera ibisasu bine imbere y’ubwo bwato bwa HMS Defender nubwo Leta y’u Bwongereza yamaganiye ayo makuru kure ivuga ko bitigeze bibaho.
Ibindi bikubiye muri izo nyandiko, harimo umugambi w’u Bwongereza wo kuba bwakohereza ingabo zabwo muri Afghanistan nyuma y’aho Joe Biden, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika atangarije ko igihugu cye kizaba cyamaze gukura ingabo zacyo muri Afghanistan bitarenze ku wa 11 Nzeri uyu mwaka.
Abajijwe ku byaba bikubiye muri izo nyandiko, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo mu Bwongereza yavuze ko iyo minisiteri ikora igenamigambi ryayo yitonze nk’uko abaturage baba bayibitegerejeho. Yijeje ko iryo kosa ryabaye, uburyo ryaba ryabayemo bwose baba bagomba gukora ibishoboka byose ntirizongere kubaho.