Ikintu cy’ingenzi turebera hamwe ni ibiganiro ugirana nabo wita inshuti zawe magara ,nyamara hari ubwo ubabwira ibyawe ,ariko menya ko mu nshuti zawe hari ababeraho kuguseka,kwishimira ibibi bikubaho,hari abategereje ngo reka turebe uko aza kubyitwaramo,ariko si bose hari abantu bagifite ubumuntu,aho ugera mu byiza mukabijyanamo,n’ibibi bikaba uko gusa biragoye kumenya abo ari bo.
Biragoye kubona cyangwa gusobanukirwa uwo wizera ukabwira ibyawe, kuko burya uwo wita inshuti yawe niyo mwanzi wawe 98% ,niyo mpamvu nashakaga kugira ngo turebere hamwe ibyingenzi 3 udakwiriye kuganiriza abantu.
Menya neza ko isi dutuye ari ishuri umwarimu akaba ubuzima , gusa ikibabaza n’uko umwarimu w’ubuzima ntaho ahuriye na mwarimu usanzwe ,kuko ajya atanga ikizamini mbere y’amasomo,naho mwarimu usanwe we atanga amasomo nyuma akaza gutanga ikizamini nyuma,baratandukanye rero.
Kuba utaratsinze ikizamini cya mwarimu usanzwe ntibivuzeko watsindwa nicyamwarimu w’ubuzima,cyane ko ikizamini cya mwarimu usanzwe ari isuzuma ryibyo yakwigishije,ntabwo aricyo gipimo cy’ubwenge.aho ushobora kubona umutu wabaga uwa mbere mu ishuri ,ariko yahura na mwarimu w’ubuzima bikamucanga.undi wabaga uwa nyuma cyangwa akanacikiriza ishuri ariko yahura na mwarimu w’ubuzima agatsinda.
Ibiganiro nabyo ni bimwe mu bintu ushobora kuba wagenzura ukahava utagayitse,bitewe n’amagambo yawe,kuko burya umupfapfa iyo acecekeye ahaganirirwa, bashobora kumwita umunyabwenge. erega akenshi ibyo tuganira nibyo turi byo.ushobora kurangara gato abo ubwira ibyawe bakakubera mwarimu w’ubuzima.
Ibintu 3 utagomba kuganiriza abantu ukaba usabwa kwibyigumanira ku giti cyawe:
1.Ibibazo byo murugo I wanyu cyangwa iwawe :menya ko ushobora kuganiriza umuntu ibibazo by’I wanyu cyangwa iwawe mu muryango ,ariko wibuke ko nawe afite umuryango kandi ntarakubwira ibyabo.erega ntamuryango utagira ibibazo byawo kandi menya ko ingo zose zidakemura ibibazo kimwe,kuko imiryango ntabwo isa, jya ugira guceceka ahubwo urasabwakujya utekereza inshuro nyinshi mbere yo kugira uwo ubwira ibibazo byo mu muryango wawe.
2.Ntuzigere uganiriza umuntu ubonetse wese ibibazo byawe bwite, benshi mu bumva ibibazo byawe, ntabwo babigabanya ahubwo barabyongera.niyo mpamvu ukwiye gutekereza inshuro igihumbi ku bo ugiye gusangiza ibibazo byawe.
20% by’abo ubwira ibibazo byawe ntabwo babyitayeho,70% by’abo ubibwira bishimiye ko ubifite,10% ry’abo ubibwira nibo bonyine bashobora kugira icyo babikoraho biragoye rero kubarobanora muri abo 100.
3.Ntuzigere uganiriza abantu ibijyanye n’inzozi wifuza gukabya,rimwe na rimwe biba byiza ko hari aho bagufasha ,ariko kurundi ruhande iyo ubwiye ababonetse bose baguhanga amaso bashaka kugukwena kuko erega inzira y’uko ubitekereza ntabwo iharuye k’uburyo uramutse utabigezeho nk’uko wabivuze bashobora kuguha urwamenyo.
Gusa niba byarabaye ukaba uri mu ngaruka zaho wishyize ,nta kundi kuko hari ibitajya bigaruka mu buzima ,ariko kuko ubuzima bugikomeje reka dutangire tudakomeza kwishyira mu kaga.
Niyonkuru Florentine