Iyo afashe mu maboko ye ibisigazwa by’umukurambere wabo byumishijwe, umutware w’ubwoko bw’abapapuwe Eli Mabel aba arasigasira umuco wabo wari waratakaye mu badani, ubwoko bwa ba nyamuke bwo mu misozi ya Papuwazi y’iburengerazuba, intara imwe mu zigize Indoneziya.
Uyu mubiri wumishijwe, ukaba warabaye umukara cyane, ufashwe n’uyu mutware, ni umubiri w’Agat Mamete Mabel, umutware watwaye ubu bwoko mu myaka 250 ishyize, ni mu cyaro cyo muri Papuwazi, ku kirwa cya Nouvelle-Guinnee, aho icya kabiri cy’uburasirazuba ari igice kinini cya Leta yigenga ya Papouasie Nouvelle-Guinee.
Nyuma yo guhabwa icyubahiro mbere y’uko apfa nk’uko biteganywa n’umuco w’abadani, ibikorerwa gusa umuntu w’imfura mu muryango we, akaba intwari mu karere, Agat yarumishijwe hifashishijwe umuriro abikwa hifashishijwe umwotsi n’amavuta akomoka ku nyamaswa. Nyuma y’ibisekuruza 9, umukomokaho Eli Mabel ni umutware wa komini ya Wogi, urusisiro rwo mu kibaya cya Baliem aho kugira ngo uhagere bisaba kunyura mu dutsibanzira gusa no mu mato ya kera cyane kuko nta mihanda ihageze.
Aganira na AFP, Eli Mabel yatangaje ko imyaka uyu mukurambere yamaze ku isi itazwi, ariko ko ari we wanyuma wakorewe uyu muhango wo kumishwa hifashishijwe umuriro, aho ubushyuhe bw’uyu muriro bwumishaga amavuta yabaga yasizwe umubiri, maze ntubore.
Abamisiyoneri b’abakirisitu, n’ababwiriza b’abisilamu, bashishikarije abantu bo muri ubu bwoko kujya bashyingura imibiri y’abantu babo bapfuye buhoro buhoro ibi byo kwumisha umuntu hifashishijwe umuriro n’amavuta bikagenda bicika.
Gusa Eli akaba yarafashe umwanzuro wo gusigasira uyu muco w’abakurambere be, aho yagize ati: “Tugomba gusigasira umuco wacu, harimo no kongera gukora ibirori byakorerwaga imibiri y’abakurambere bacu yumishijwe hifashishijwe umuriro n’amavuta.”
Umubiri w’umuntu wumishishijwe, washyirwagaho imitako hakoreshejwe ibice by’umubiri w’isatura ikoresha mu bwirinzi byashyirwaga mu gituza, n’amababa yashyirwaga ku biti bifite umuheha, iyi miheha ikinjizwamo igitsina cy’uyu mubiri.
Uyu mubiri bawushyiraga mu nzu y’ibyatsi yitwa “Honai”, yakorerwaga irondo rihoraho mu gihe cy’umwaka , aho aba barinzi bagombaga gukomeza gucana umuriro kugira ngo uyu mubiri wume neza.
Inshingano zo gutwara uyu mubiri wa Agat akenshi ni iza Eli, ujya acishamo akamara amajoro menshi muri Honai ari gucunga umutekano w’uyu mukurambere.
Eli akaba yizera ko uyu muco wo gufata umubiri w’umukurambere mu biganza mu buryo bwo gusigasira umuco wabo bizahoraho, ko n’abazamukomokaho bazakomeza kubikora kugira ngo ubwoko bwabo butazibagirana, ariko akagira impungenge aterwa n’uko abamukomokaho batuye kure ye cyane. Afite abana 4 ariko benshi muri bo bakaba batuye mu santeri y’umujyi iri kure y’uru rusisiro.
Denny Mugisha