Mu mateka y’isi umunsi k’umunsi hagenda haba ibintu bitandukanye,haba mu buzima, ubukungu, mu myidagaduro ndetse n’umutekano. Niyo mpamvu uyu munsi tugiye kugaruka ku byaranze umunsi wa mbere w’ukwezi kwa Nzeri mu mateka y’isi.
Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza abatagatifu Sinice na Viateur.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
Umwami Louis XIV w’u Bufaransa yaratanze icyo gihe yari amaze imyaka 72 ayobora iki gihugu. Ku mugabane w’u Burayi, ni we wayoboye igihugu igihe kirekire kurusha abandi bami bose.
Mu 1873: Cetshwayo yabaye Umwami w’Ubwami bw’Abazulu nyuma yo gutanga kwa se Mpande.
Mu 1939: George C. Marshall yabaye Umuyobozi w’Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu 1939: U Busuwisi bwohereje ingabo zabwo mu ntambara, Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu yatoreye Henri Guisan kuyobora izi ngabo. Umukuru w’Igisirikare mu Busuwisi ashyirwaho gusa mu bihe by’intambara.
Mu 1939: Adolf Hitler uzwi nk’umunyagitugu ukomeye cyane mu mateka y’Isi yashyize umukono ku masezerano yo kwica abantu bafite indwara zo mu mutwe n’abafite ubumuga (systematic euthanasia of mentally ill and disabled people).
Mu 1961: Mu ntambara yo gushaka ubwigenge bwa Eritrea, ingabo ziyobowe na Hamid Idris Awate zatangiye kurasa abaturage ku mugaragaro.
Mu 1969: Muammar al-Gaddafi binyuze mu mpinduranmatwara yo muri Libya yagiye ku butegetsi.
Mu 1969: Tran Thien Khiem yabaye Minisitiri w’Intebe wa Vietnam y’Epfo, iki gihugu cyayoborwaga na Perezida Nguyen Van Thieu.
Mu 1981: Muri Centrafrique hahiritswe ubutegetsi bwa Perezida David Dacko bikozwe na Jenerali Jean-Bédel Bokassa.
Mu 1982: Hashinzwe umutwe w’abakomando wa gisirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu 1991: Uzbekistan yatangaje ubwigenge bwayo yigobotora kugengwa na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.
Bamwe mu bavutse kuri uyu munsi bazwi cyane
1946: Roh Moo-hyun yabaye Perezida wa Koreya y’Epfo.
1978: Adam Yahiye Gadahn wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; yamenyekanye cyane kubera imirimo yo kuyobora Ibikorwa bya Al-Qaeda yari ashinzwe.
Bamwe mu batabarutse kuri uyu munsi
1947: Frederick Russell Burnham uzwi nk’umubyeyi w’Umuryango Mpuzamahanga w’Aba-Scouts.
2008: Oded Schramm, umuhanga w’umunyamibare ukomoka muri Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyumunsi kandi ukaba ari uwamaganabiri namirongo ine nagatanu muminsi igize umwaka,nimugihe kandi habura iminsi ijana namakumyabiri kugirango umwaka wa 2023 urangire.
Schadrack NIYIBIGIRA