Mu kiganiro Dr Vincent Biruta yagiranye na mugenzi we wa Uganda Gen Jeje Odongo baganiriye ku bintu byinshi bitandukanye birimo gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, haba mu bucuruzi, ingendo zo mu kirere n’ibindi
Ibi babigarutseho Kuri uyu wa Gatanu, mbere yo gusoza inama ya komisiyo yari ihuriweho n’ibihugu byombi yari imaze iminsi iteraniye i Kigali.
Mu minsi ishize, ibihugu byombi biri mu nzira y’ibiganiro byo kuvugurura umubano wari warajemo agatotsi guhera mu 2017.
Icyo gihe u Rwanda rwashinjaga Uganda guhohotera Abanyarwanda babayo no gukorana n’imitwe ishaka kuruhungabanya. Ni mu gihe Uganda yashinjaga u Rwanda kuyoherezamo intasi.
Gen Jeje Odongo, yavuze ko u Rwanda na Uganda nubwo byagiye bigongana rimwe na rimwe, igihango bifitanye gikwiriye gutuma buri gihe ibihugu birenga ibibitanya.
Yakomeje avuga ko kuba ari ibihugu bituranye ku buryo abaturage babyo bahura umunsi ku munsi no kuba byarafatanyije mu rugamba rwo kwibohora, ari igihango gikomeye.
Ati “Nubwo hari ibibazo byagiye bibaho, imbaraga abayobozi bacu bagiye bashyiramo ngo bikemuke biteye ishema. Nizeye ko ubu bufatanye buzatuma umubano wacu ukomeza kumera neza.”
Mininisiti w’ Ububanyi n’amahanga wa Uganda Gen Jeje Odongo yakomeje avuga ko ubucuruzi bw’ibihugu byombi bugeze kure ariko hakiri ibibazo bigomba gukemurwa ngo bugere aho bwahoze mbere.
Ati “Ubwo umubano wacu wasubukurwaho, ubucuruzi bwaratumbagiye cyane ariko ntabwo turagera ku rwego twifuza. Haracyari amahirwe menshi dukwiriye guheraho duteza imbere inyungu twembi duhuriyeho.”
Dr Biruta nawe yongeyeho ko aho umubano w’ibihugu byombi ugeze hashimishije, kandi ko n’ibibazo birimo bizashakirwa ibisubizo.
Ati “Nubwo hari ibibazo byagiye biba hagati y’umubano wacu mu myaka ishize, nishimye ko kubera abayobozi b’ibihugu byacu byombi, tugeze kure mu kunaguura uwo mubano. Iyi nama ni ikimenyetso cy’umuhate dusangiye mu gushakira ibisubizo ibibazo byari byaravutse hagati y’ibihugu byacu.”
“Dukwiriye gukomereza kuri iyi ntambwe tugakomeza gukorera hamwe mu gukemura ibindi bibazo bisigaye. Bizasaba umuhate uhoraho wa buri ruhande no kumva impungenge za buri umwe.”
Gen Jeje yashimye uburyo u Rwanda rwemeye ko indege za Uganda Airlines zitangiza ingendo zazo i Kigali, agashimangira ko bizateza imbere ubuhahirane.
Ati “Twaba twibeshya tuvuze ko Uganda cyangwa u Rwanda buri gihugu cyabigeraho cyonyine, bisaba ubufatanye.”
Umwaka ushize umubano watangiye kujya mu buryo nyuma y’uruzinduko rwa Gen Muhoozi Kainerugaba wari ushinzwe Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda akaba n’umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni yagiriye mu Rwanda.
Umubano w’u Rwanda na Uganda wari warajemo agatotsi ubwo, u Rwanda rwashinjaga Uganda guhohotera Abanyarwanda babayo no gukorana n’imitwe ishaka kuruhungabanya. Ni mu gihe Uganda yashinjaga u Rwanda kuyoherezamo intasi
Uwineza Adeline