Urukundo ni ikintu cyiza cyane,rimwe na rimwe hari igihe ushobora guhangayika wibaza icyo wakora kugira ngo uwo ukunda nawe agukunde biruseho,akenshi urukundo ni amaranga mutima ariko noneho iyo hajemo gukumbura biba byiza kurushaho
Ushobora kuba waribajije inshuro nyinshi niba umuhungu ukunda yaba agukumbura, erega iyo urukumbuzi ari rwinshi urukundo ruriyongera. Iyo agukumbura ntakabuza n’urukundo ruba rurimo.
Mukobwa, mugore dore icyatuma umukunzi wawe agukunda kandi akagukumbura; ni ibintui 7 n’uburyo 7 ugomba gukoresha kugirango ubigereho.
- Mbere na mbere gabanya igihe cyo guhura nawe. Birashoboka ko ushobora kuba kure yaho umukunzi wawe atuye, mushobora kuba muhura gake gashoboka. Gabanya igihe cyo guhura singombwa ko muhorana burikanya.
- Wijya ukunda gusubiza ubutumwa yakwandikiye ako kanya, cyangwa yaguhamagaye akakubura ,reka hacemo akanya. Imikino nkiyi ishobora gutuma urukumbuzi rwiyongera cyane. Bishobora kandi no kongera urukundo mukundana.
3.Amagambo y’urukundo ujya umubwira, wiyamubwira icyarimwe. Tuma agira amatsiko ashishikarire kumenya icyo utamubwiye. Niba hari impano ujya umuha geregeza uzimuhe mu byiciro, ujye uzana udushya mu rukundo rwanyu.
4.Reka kureka ibintu byinshi cyane kandi byingenzi kubera we. Abenshi batekereza ko kuba ibyo umukunzi we yanze ko nawe ushobora kubyanga, kandi wewe ubwawe warabikunze cyangwa byari nangombwa. Ariko burya sibyo,ntibivuze ko wamusuzugura ariko kora ibyingenzi.
- Jya uhora umutungura, singobwa kumuha impano zirenze, jya uvangamo n’izoroheje. Mukobwa ,mugore menya ko abahungu cyangwa abagabo burya nabo bakunda utuntu duto duto ndetse no kwitabwaho. Iyo ubikoze bituma arushaho kugukumbura.
- Baho ubuzima bwawe,wihatanira ibitari ibyawe. Ba wowe ukore ibigushishikaza,k’uko bizatuma arushaho kumenya ibigushishikaza bitume agukumbura. Kuko nukora ibyo ukunda akabona nibyo bigushishikaza bizatuma amenya ibyo ukunda bitume amenya ibikunezeza kandi ajye amenya ibyo agukorera.
- Akanya kose ubonye gerageza kuba uri kumwe n’inshuti zawe cyangwa n’umuryango wawe mu marane igihe. Ushobora kwibaza ngo ese ibyo byatuma ankunda? erega menya ko abahungu bakunda abakobwa bafite imico myiza ,kuko uko umarana igihe nabo mwishimye bituma nawe akumbura kuba ari kumwe nawe,mugatemberana mugasohokana yabonye ko iyo uri kumwe n’abandi uba wishimye. Ibyo bizatuma ahora akumbura ibihe byiza muri kumwe.
Niyonkuru Florentine .